Ikibuga cy’imyitozo Skol yubakiye Rayon Sports cyaruzuye - AMAFOTO

Ikibuga cy’imyitozo uruganda rwenga ibinyobwa rwa Skol rwubakiwe ikipe ya Rayon Sports kiramurikwa kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Nzeli 2017.

Ikipe ya Rayon Sports yabonye ikibuga gishya izajya ikoreraho imyitozo
Ikipe ya Rayon Sports yabonye ikibuga gishya izajya ikoreraho imyitozo

Icyo kibuga cyubatswe mu Kagari ka Nzove mu Karere ka Nyarugenge, ari naho urwo ruganda rwubatswe. Icyo kibuga ni kimwe mu bigize amasezerano y’imyaka itatu y’imikoranire hagati y’ubuyobozi bwa Rayon Sports na Skol yasinywe mu 2014.

Skol iha Rayon Sports inkunga y’amafaranga asaga miliyoni 50Frw buri mwaka n’ibikoresho birimo imyenda yo gukinana.

Amakuru y’itahwa ry’icyo kibuga turakomeza kuyabakurikiranira.

Icyo kibuga cyubatse ku ruganda rwa Skol ahazwi nko mu Nzove
Icyo kibuga cyubatse ku ruganda rwa Skol ahazwi nko mu Nzove
Abafana na bo bateganirijwe aho kwicara kandi bashobora gukurikirana imyitozo bica inyota
Abafana na bo bateganirijwe aho kwicara kandi bashobora gukurikirana imyitozo bica inyota
Aho abakinnyi baruhukira naho harateganijwe
Aho abakinnyi baruhukira naho harateganijwe
Icyo kibuga gifite ibikorwa bihagije ku myitozo y'ikipe
Icyo kibuga gifite ibikorwa bihagije ku myitozo y’ikipe
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

skol irakoze cyane.

nkiriyehe jean baptiste yanditse ku itariki ya: 1-10-2017  →  Musubize

Ndashimir Abaterankunga bnse turishimye cyaneerr Reyo spor oyeeee

ndi TONI yanditse ku itariki ya: 1-10-2017  →  Musubize

hhhh skol irabikoze izanubake sitade ijye yakiriraho abafan turishimye cyaneee

Ntaganda Yves yanditse ku itariki ya: 30-09-2017  →  Musubize

nimufaje tubashimire kugikorwa bakoze

Alias yanditse ku itariki ya: 30-09-2017  →  Musubize

uwomutera mpunga turamwishimiye cyane.

fabien kaneza yanditse ku itariki ya: 30-09-2017  →  Musubize

Kuba BRALIRWA na SKOL bacuruza INZOGA,ntabwo bishimisha abiyita ko ari “ABAKOZI B’IMANA”.Bavuga ko kunywa inzoga ari icyaha.Igitangaje nuko nta hantu na hamwe Bible yigisha ko inzoga ari icyaha.Abantu bapfa kubyemera gusa kubera ko,nubwo bose batunga Bible,ntabwo baba bazi ibyo ivuga.Dore uko Bible ivuga ku byerekeye VINO n’INZOGA.
Imana itubuza kunywa VINO nyinshi “kugirango tudasinda”.Bisome muli Tito 2:3 na 1 Timote 3:8.Imana ubwayo,itegeka abantu kunywa VINO n’INZOGA.Byisomere muli Gutegeka 14:26 na Yesaya 25:6.Mwese muzi ko na YESU yatanze VINO mu bukwe bw’i KANA.Nyamara abiyita “abakozi b’imana”,bavuga ko atari VINO ahubwo ari UMUTOBE.Aka ni akumiro!!!
Nukuvuga ko banga kwemera ibyo Bible yigisha.Nyamara benshi muli bo,banywa INZOGA bihishe.Ntabwo imana ikunda abantu b’indyarya (Hypocrits).

BEMERIKI JACOB yanditse ku itariki ya: 30-09-2017  →  Musubize

SKOL yakoze cyane kd n’ibindibigo birebereho. rayon yacu jyambereeeee!

Celestin yanditse ku itariki ya: 30-09-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka