Ihuriro ry’abatoza ryasabye FERWAFA kugabanya igiciro cy’amahugurwa

Ihuriro ry’abatoza b’umupira w’amaguru bo mu Rwanda ryamaze kwandikira Ferwafa ryiyisaba kugabanya igiciro iheruka gushyiraho

Hashize iminsi ibiri ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda "FERWAFA" ritangaje ko habayeho impinduka ku giciro cyo gukorera impamyabumenyi zo gutoza (Licences).

Abatoza barasaba kugabanyirizwa igiciro cyo gukora amahugurwa
Abatoza barasaba kugabanyirizwa igiciro cyo gukora amahugurwa

Mu biciro bishya abakorera Licence C ya CAF bazishyura 150,000 Frws avuye kuri 60,000, abigira Licence B ya CAF yagizwe 400,000 Frws avuye kuri 100,000 Frws, naho Licence A CAF igirwa 700, 000 Frws ivuye kuri 150,000 Frws.

Mu ibaruwa yashyizweho umukono na Yves Rwasamanzi ukuriye ihuriro ry’abatoza mu Rwanda, barasaba Ferwafa kuba yagabanya igiciro kuko cyazamuwe cyane ugereranyije n’igisanzweho, ndetse hakanarebwa ku bushobozi bw’abatoza.

Kugeza ubu mu Rwanda habarizwa abatoza 32 bafite Licence D, 114 bafite Licence C ya CAF, hakaba abatoza 8 bafite Licence B ya CAF, ndetse n’abatoza 12 bafite Licence A ya CAF.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Bayagabanye kabisa kuburyo tutazahera kurizi D

Ndayambaje Vital yanditse ku itariki ya: 6-02-2024  →  Musubize

Ko ayomafaranga ari menshi kandi nta n’aba coach twari dufite aho noneho nabake dufite bazitabira gukora upgrade?

HABIYAREMYE Abias yanditse ku itariki ya: 11-07-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka