Ihuriro ry’abafana ryamaze gutakariza icyizere komite ya Rayon Sports iyobowe na Munyakazi Sadate

Umwe mu myanzuro yavuye mu nama yahuje ihuriro ry’amatsinda y’abafana ba Rayon Sports (Fan base) yabaye ku wa gatatu tariki ya 27 Gicurasi 2020, hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid 19, uvga ko batakarije icyizere Komite ya Rayon Sports iyobowe na Sadate Munyakazi.

Abafana bashaririwe n'inkuru zimaze iminsi zivugwa muri Rayon Sports
Abafana bashaririwe n’inkuru zimaze iminsi zivugwa muri Rayon Sports

Uyu mwanzuro uragira uti “Ku ngingo irebana no kugaragaza aho bahagaze ku bijyanye n’ibibazo bivugwa muri Rayon Sports, abagize Fan Base bafashe umwanzuro wo gutakariza icyizere Komite ya Rayon Sports yari iyobowe na Munyakazi Sadate bashingiye ku mpamvu zitandukanye”.

Izo ngingo zirimo kuba ku ngoma ya Munyakazi Sadate ari ho hagaragaye ibibazo hagati y’ikipe n’inzego zitandukanye byatumye bishyira Rayon Sports mu bibazo. (Urugero: Ferwafa, kugirana ibibazo n’umuterankunga wa Rayon Sports ari we Skol, ndetse n’abandi).

Indi ngingo harimo gusinyana amasezerano n’ibigo bitandukanye biteguye ko bizungukira Rayon Sports ariko inyungu zikabura.

Kuba abafana bari kubona ikipe ya Rayon Sports isa n’iri gusenyuka kuko abakinnyi bamwe bamaze gusinyira andi amakipe komite ibirebera. Ingero z’abakinnyi bamaze kugenda harimo Kimenyi Yves na Irambona Eric, berekeje muri Kiyovu Sports.

Kuba ikipe ya Rayon Sports itaritabiriye irushanwa ry’Ubutwari 2020 bigizwemo uruhare na Komite iyobowe na Munyakazi Sadate.

Iyi myanzuro n’indi itandukanye ni yo yatumye abagize ihuriro rihuza abafana ba Rayon Sports bafata icyemezo cyo gutakariza icyizere Komite iyobowe na Sadate Munyakazi.

Uretse ihuriro ry’abafana ba Rayon Sports, bamwe mu bakoranaga na Munyakazi Sadate bamaze gusezera ku nshingano zabo, harimo uwari Visi Perezida Twagirayezu Thadee, Abraham Kelly wari umunyamabanga w’ikipe, Umuvugizi w’ikipe Jean Paul Nkurunziza bivugwa ko na we yeguye ku nshingano ze.

Munyakazi Sadate yatorewe kuyobora Rayon Sports mu kwezi kwa Nyakanga 2019, aho yahawe uburenganzira bwo kwishakira abo bayoborana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

sadate niyegure abandi bafate equipe kuko nakomezakuyobora reyo irasenyutse!

URINZWENAYO FRANK yanditse ku itariki ya: 28-05-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka