Igitutu kigiye kuri APR FC - Kapiteni Muhire Kevin wa Rayon Sports

Nyuma y’umukino ubanza wa ½ cy’Igikombe cy’Amahoro Rayon Sports yakiriyemo APR FC ku wa Gatatu tariki 11 Gicurasi 2022 kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo bakanganya 0-0, kapiteni wa Rayon Sports yavuze ko bafite icyizere cyo gukomeza mu mukino wo kwishyura.

Kuba Rayon Sports yari gutsinda umukino yakiriyemo APR FC byari kuyifasha kubona impamba. Icyakora kuba Rayon Sports yirinze kwinjizwa igitego mu izamu ryayo byatumye izajya mu mukino wo kwishyura ifite umutekano. Nyuma yo kunganya 0-0 Muhire Kevin wa Rayon Sports yavuze ko igitutu bari bafite kigiye kuri APR FC.

Yagize ati “Twabuze amahirwe gusa turacyafite amahirwe menshi yo gukomeza mu cyiciro gikurikira kuko dufite umukino wo kwishyura kuko ubu nta gitutu dufite, kigiye kuri APR FC. Twiteguye neza umukino wo kwishyura, tuzakora ibishoboka byose kugira ngo dukomeze.”

Muhire Kevin yakomeje asaba abafana ba Rayon Sports bitabiriye uyu mukino ari benshi kuzaza kubashyigikira ari benshi mu mukino wo kwishyura kuko bishoboka cyane.

Mu mukino wo kwishyura wa ½ cy’Igikombe cy’Amahoro APR FC izakira Rayon Sports imaze imikino itanu(5) idatsinda APR FC. Umukino uteganyijwe tariki 19 Gicurasi 2022 kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

murakoze cyane ariko nk’abafana dukumbuye kubona rayon sport yacu itsinda agikona kitazi gukina

niyindebera zebron yanditse ku itariki ya: 13-05-2022  →  Musubize

murakoze cyane ariko nk’abafana dukumbuye kubona rayon sport yacu itsinda agikona kitazi gukina

niyindebera zebron yanditse ku itariki ya: 13-05-2022  →  Musubize

Apr yiharareho itambarira inkanda aho yambariye imamba

Mathias buhungiro yanditse ku itariki ya: 13-05-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka