Igitego cya Sugira gitumye Rayon Sports itsinda Gasogi United (AMAFOTO)

Mu mukino wa mbere mu itsinda rya kabiri wahuje Rayon Sports na Gasogi United, urangiye Rayon Sports itsinze Gasogi United igitego kimwe ku munota wa nyuma

Abakinnyi 11 Rayon Sports yabanje mu kibuga
Abakinnyi 11 Rayon Sports yabanje mu kibuga
11 ba Gasogi United
11 ba Gasogi United

Wari umukino wa kabiri mu itsinda rya kabiri wabereye kuri Stade Amahoro, ni nyuma y’umukino Kiyovu Sports yari yatsindiwemo na Rutsiro kuri Stade Umuganda i Rubavu.

Rayon Sports yishyushya mbere y'umukino
Rayon Sports yishyushya mbere y’umukino

Rayon Sports yamaze iminota myinshi y’igice cya mbere yihariye umukino, aho yaje no gutsinda ibitego bibiri byari byattsinzwe na Nishimwe Blaise ndetse na Drissa Dagnogo, ariko umusifuzi wo ku ruhande agaragaza ko habaga habayeho kurarira, igice cya mbere kirangira ari ubusa ku busa.

Muhire Kevin yari yongeye gukinira Rayon Sports
Muhire Kevin yari yongeye gukinira Rayon Sports

Igice cya kabiri kigitangira, Drissa Dagnogo yaje gusimburwa na Sugira Ernest wari wabanje ku ntebe y’abasimbura, nyuma umutoza aza no gukora izindi mpinduka aho Muhire Kevin yasimbuwe na Niyonkuru Sadjati, naho Ciza Hussein asimburwa na Sekamana Maxime.

Nyuma yo gusatirana ku mpanze zombi , umusifuzi yaje kongeraho iminota ine, Rayon Sports iza kubona igitego ku munota wa nyuma gitsinzwe na Sugira Ernest n’umutwe, ku mupira yari ahawe na Manace Mutatu.

Sugira akimara gutsinda Gasogi igitego cyo ku munota wa nyuma
Sugira akimara gutsinda Gasogi igitego cyo ku munota wa nyuma

Andi mafoto yaranze uyu mukino

Sugira Ernest watsinze igitego
Sugira Ernest watsinze igitego
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Ikipe yacu turayishyikiye ngwino dufatanye uzane umusanzu wae nange nzane uwange duhurize hamwe twikorere ikipe itwara ibikimbe naho ikigikombe cyo nicyacu ibi nuruc`abana

Anastase tuyizere yanditse ku itariki ya: 3-05-2021  →  Musubize

Rayon igikombe Ni cyacu ntawe tukirwe nite Ni shimiye kugaru kwamu hire. Kevve

Ni nshimiyimana abia yanditse ku itariki ya: 2-05-2021  →  Musubize

Aba Rayon Sports twese turayeneza Sugira yakoze akazi tuba tumwitezeho,Yakoze cyane ,Dushimiye Imana ya tugabije Gasogi Yakoze cyane ntabwo umuyobozi wayo KNC twari kumukira ,nongera sabe Abafana ba Rayon Sports dukomeze dushyigikire Ikipe yacu tugura itike *702# ,kuko abakinnyi tubasaba itsinzi kuyibona rero nuko baba bahembwe,bakemuye needs zabo,Imana Yakoze yaduhaye Amanota 3 .

Harindintwali Jean Pierre yanditse ku itariki ya: 2-05-2021  →  Musubize

Sugira akomeje kwigarurira imitima y’Aba"Rayon" atumye turara neza.Ese KNC ageze he yegura? Wasanga avuze ko yikiniraga cg bikaba byabindi ko ururimi ari inyama yigenga...ikosora@com

Francois yanditse ku itariki ya: 2-05-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka