Igitego cya Manzi Thierry gihaye intsinzi Amavubi kuri Guinea

Mu mukino wa kabiri wo mu itsinda rya gatatu rya CHAN 2018, Amavubi atsinze Guinea Equatorial igitego 1-0 gitsinzwe na Manzi Thierry

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yahaye ibyishimi abanyarwanda, nyuma yo gutsinda ikipe ya Guinea Equatorial, mu mukino ikipe y’u Rwanda yitwaye neza kuva mu gice cya mbere kugera umukino urangiye.

Manzi Thierry uhesheje intsinzi Amavubi
Manzi Thierry uhesheje intsinzi Amavubi

Igice cya kabiri kigitangira, Umutoza w’Amavubi yahise akuramo Iradukunda Eric Radu wari witwaye neza mu gice cya mbere, amusimbuza Ombolenga Fitina.

Mu minota 10 ya mbere y’igice cya kabiri, Amavubi yabonye amahirwe agera kuri atatu yashoboraga kuvamo ibitego byari byabazwe, gusa umunyezamu wa Guinea akomeza kuba ibamba
Amavubi yakomeje kurusha cyane ikipe ya Guinea, gusa mu rwego rwo gukomeza ubusatirizi, umutoza yakuyemo Usengimana Faustin ashyiramo Hakizimana Mujadjili.

Ku munota wa 66 w’umukino, Amavubi yabonye koruneri yatewe na Djihad Bizimana, Manzi Thierry ayitsinda neza n’umutwe, Amavubi aba ayoboye umukino n’igitego 1-0.

Nyuma yo kubona igitego, AMavubi yakomeje kugihagararaho, aza no gukuramo Nshuti Dominique Savio yinjizamo Nshimiyimana Amran mu kibuga hagati, mu rwego gukomeza kurinda icyo gitego, umukino uza kurangira ari igitego 1-0

Manzi Thierry yatsinze igitego, anatorwa nk'umukinnyi witwaye neza (Homme du match)
Manzi Thierry yatsinze igitego, anatorwa nk’umukinnyi witwaye neza (Homme du match)

Abakinnyi babanje mu kibuga:

Amavubi yabanje mu kibuga
Amavubi yabanje mu kibuga

Rwanda: Eric Ndayishimiye, Usengimana Faustin, Iradukunda Eric, Rutanga Eric, Kayumba Soter, Manzi Thierry, Ali Niyonzima, Mukunzi Yannick, Bizimana Djihad, Nshuti Dominique Savio na Biramahire Abeddy

Mukunzi Yannick yari ahagaze neza mu kibuga
Mukunzi Yannick yari ahagaze neza mu kibuga
Hakizimana Muhadjili ahanganye n'abakinnyi ba Guinea
Hakizimana Muhadjili ahanganye n’abakinnyi ba Guinea
Usengimana Faustin yaje gusimburwa mu gice cya kabiri
Usengimana Faustin yaje gusimburwa mu gice cya kabiri
Guinea yatsinzwe n'Amavubi ihita isezererwa
Guinea yatsinzwe n’Amavubi ihita isezererwa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Amavubi Ashiremo Akabraga Kbx

Tuyishime Kadosias Kiple Cheche yanditse ku itariki ya: 21-01-2018  →  Musubize

Ni byiza.Gusa ikipe yacu iracyabura byinshi cyane cyane physique.Mu by’ukuri,ikipe yacu yakagombye kuba yatsinze ibitego byinshi,nyamara abakinnyi bacu ntibiruka.Twibukiranye ko gutsinda ibitego byinshi hari icyo bifasha iyo bakiri mu matsinda.Ubu dutegetswe byibuze kunganya na Libya kuberako Nigeria izatsinda ibitego biruta ibyacu(byanze bikunze).Tugize ibyago byo gutsindwa na Libya(na yo izakina nk’iyiyahura ishaka amanota atatu kuko itayabonye yataha),twaba dusezerewe.
Amahirwe masa ku mavubi!

MANZI yanditse ku itariki ya: 20-01-2018  →  Musubize

Amavubi Azashiremo Akbaraga Turebeko Twatsinda Libya Murakoze

Tuyishime Kadosias Kiple Cheche yanditse ku itariki ya: 21-01-2018  →  Musubize

Mwiriwe mwese aba Patriotes! twishimiye ko U Rwanda AMAVUBI yaraye abikoze nubwo muri iyi minsi abanyarwanda hafi ya twese tutakiyaha amahirwe. Gusa ntirirarenga abasore bacu baracyari bato nibitabweho ariko cyane cyane FERWAFA. IGITEKEREZO: NSHUTI Innocent nibamuhe amahirwe mugihe ABEDI ananiwe ashobora kubikora.

BMUHIRE yanditse ku itariki ya: 20-01-2018  →  Musubize

amavubi oyeee!

habamungu janvier yanditse ku itariki ya: 20-01-2018  →  Musubize

Igitekerezo cyange ndashyimira ikipe yacu amavubi ukuntu ikomeje kutugaragariza ikizere itangira itsinda amkipe nka Guinea.Gusa icyo nasaba abatoza n’ugukomeza gushishikariza abakinnyi gukomeza guhesha ishema u Rwanda batsinda. murakoze!

Janco yanditse ku itariki ya: 20-01-2018  →  Musubize

Amavubi yacu asigaye yitwara neza gusa nibakomerezaho
haracyari urugendo n’ikombe birashoboka ko twagitwara

Michel Ange yanditse ku itariki ya: 20-01-2018  →  Musubize

Amavubi Nakomerezaho Tuyarinyuma

Nizeyimana Eric yanditse ku itariki ya: 20-01-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka