Amafoto: Igitego cya Djabel gihaye Rayon Sports intsinzi i Nyamagabe

Ikipe ya Rayon Sports bitayoroheye ibashije gukura amanota atatu i Nyamagabe, nyuma yo gutsinda Amagaju igitego 1-0

Manishimwe Djabel watsinze igitego cyahesheje intsinzi Rayon Sports
Manishimwe Djabel watsinze igitego cyahesheje intsinzi Rayon Sports

Mu mukino w’ikirarane wabereye kuri Stade Nyagisenyi i Nyamagabe, Rayon Sports ihatsindiye Amagaju igitego 1-0, igitego cyatsinzwe ku munota wa 81 na Manishimwe Djabel, ku mupira yari ahawe ns Tidiane Koné.

Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego cya Djabel Manishimwe
Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego cya Djabel Manishimwe

Abakinnyi babanjemo:

Rayon Sports: Ndayishimiye Eric Bakame, Manzi Thierry, Mugabo Gabriel , Mutsinzi Ange, Rutanga Eric ,Niyonzima Olivier Sefu, Mukunzi Yannick, Nova Bayama,Tidiane Koné, Manishimwe Djabel, Bimenyimana Bonfils Caleb

Abakinnyi ba Rayon Sports babanje mu kibuga i Nyamagabe
Abakinnyi ba Rayon Sports babanje mu kibuga i Nyamagabe

Amagaju: Twagirimana Pacifique, Biraboneye Aphrodice, Hakizimana Hussein, Nsengiyumva Djafari, Bizimana Noel, Irakoze Gabriel, Habimana Hassan, Munezero Dieudonné, Amani Mukeshe, Ndizeye Innocent, Dusabe Jean Claude

Abakinnyi 11 b'Amagaju babanje mu kibuga
Abakinnyi 11 b’Amagaju babanje mu kibuga
Manishimwe Djabel yishimira igitego yari atsinze
Manishimwe Djabel yishimira igitego yari atsinze

Nyuma y’uyu mukino, umutoza wa Rayon Sports Karekezi Olivier, yatangaje ko bashimishijwe cyane n’iyi ntsinzi bakuye ku kibuga kitaboroheye

Yagize ati "Birashimishije cyane kuba tubonye aya manota atatu ku kibuga kimeze gutya, dufite abakinnyi bake kandi bitanze"

"Ubu tugiye kwitegura umukino wa Etincelles, nitugira amahirwe hari abakinnyi bazaba biyongereyemo cyane nka Pierrot na Shassir twavuganye na Perezida, bagomba gutegerwa indege bagahita baza gufatanya n’abandi"

Mu buryo bwinshi Rayon Sports yagerageje, bahiriwe inshuro imwe binabahesha amanota atatu
Mu buryo bwinshi Rayon Sports yagerageje, bahiriwe inshuro imwe binabahesha amanota atatu

Umutoza w’Amagaju Nduwimana Pablo we n’ubwo yatsinzwe, yashimye abakinnyi be uko bitwaye, cyane ko hari bamwe bazamuwe mu ikipe y’abakiri bato.

"Twaburaga abakinnyi bane barimo Yumba, Trésor, Tchabalala ndetse na Jado, ariko iyo siyo mpamvu yatumye dutsindwa, narebaga ku ntebe y’abasimbura nkabura igisubizo, ariko byabaye turizera gutsinda ubutaha.

Ikipe ya Rayon Sports irasubira mu kibuga kuri uyu wa Gatatu, aho iza kuba ikina na Etincelles i Rubavu, kugeza ubu ikaba yaraye ku mwanya wa kane n’amanota 14, yaramuka itsinze umukino wa Etincelles ikazahita iyobora urutonde rwa Shampiona.

Andi mafoto yaranze uyu mukino

Bimenyimana Bonfils Caleb yagerageje ibishoboka byose ariko igitego kirabura
Bimenyimana Bonfils Caleb yagerageje ibishoboka byose ariko igitego kirabura
Rwarutabura ufana Rayon yari yaje yitwaje urutaro
Rwarutabura ufana Rayon yari yaje yitwaje urutaro
Gikundiro Forever yari ihari
Gikundiro Forever yari ihari
Abafana ba Rayon Sports bari bitabiriye
Abafana ba Rayon Sports bari bitabiriye
Manishimwe Djabel yari yanitwaye neza mu mukino
Manishimwe Djabel yari yanitwaye neza mu mukino
Umunyezamu w'Amagaju yari yakuyemo imipira myinshi ikomeye y'abakinnyi ba Rayon Sports
Umunyezamu w’Amagaju yari yakuyemo imipira myinshi ikomeye y’abakinnyi ba Rayon Sports
Karekezi Olivier yishimiye gukura amanota ku kibuga avuga ko cyari kigoye
Karekezi Olivier yishimiye gukura amanota ku kibuga avuga ko cyari kigoye
Tidiane Kone yagerageje kenshi gushaka igitego ariko ntibyamuhira
Tidiane Kone yagerageje kenshi gushaka igitego ariko ntibyamuhira
Nduwimana Pablo aha impanuro abakinnyi b'Amagaju atoza
Nduwimana Pablo aha impanuro abakinnyi b’Amagaju atoza
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

RAYON SPORT U ARE AS GOOD AS WAS EXPECTED ALL ALONG FOREVER ALWAYS FORWARD TOGETHER U WILL MAKE WHAT CAN MAKE US ALL PROUD GO AHEAD GUYS (U will make it n yes u can )

Ebrahim Ngango yanditse ku itariki ya: 18-12-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka