Igikombe cya CECAFA 1998 n’ibiganiro na Equity Bank mu byaranze ihererekanya bubasha rya Rayon Sports

Mu muhango wo guhererekanya ububasha muri Rayon Sports, hagarutswe ku biganiro n’abaterankunga ndetse n’ibikombe Rayon Sports imaze gukusanya kugeza ubu.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 30/10/2020, ni bwo habaye umuhango w’ihererekanyabubasha hagati ya Komite y’inzibacyuho yari imaze ukwezi iyoboye Rayon Sports, ndetse na Komite nshya iheruka gutorwa.

Muri uyu muhango wabereye ku cyicaro gishya cya Rayon Sports ku Kimihurura, aho Murenzi Abdallah yagaragaje ibyo bagezeho mu kwezi bari barahwe, ndetse n’imbogamizi bahuye nazo muri icyo bamaze bayobora by’agateganyo.

Murenzi Abdallah yereka Perezi mushya wa Rayon Sports akazi bakoze mu kwezi kumwe bayoboye
Murenzi Abdallah yereka Perezi mushya wa Rayon Sports akazi bakoze mu kwezi kumwe bayoboye

Murenzi Abdallah yavuze ko kugeza ubu baganiriye n’abaterankunga barimo Sko n’unbwo ibiganiro byari bitaragera ku musozo, baganira na Radiant aho yavuze ko ibiganiro byagenze neza kandi biteguye gukomeza gukorana, naho Airtel yo abayobozi bayo ntibigeze baboneka.

Yavuze kandi ko mu bafatanyabikorwa baganiriye harimo Equity Bank, ndetse ngo ikaba yifuza ko bazakorana mu minsi iri imbere, akaba ari umukoro yahaye komite nshya ko bazakomeza ibiganiro nayo.

Ubwo RGB yahagarikaga ubuyobozi bwari buriho, yasobanuye ko mu bikombe byose ikipe ya Rayon Sports yegukanye, hagaragaraga bitatu gusa ariko ubu bikaba bimaze kuba bitanu harimo n’igikombe cya CECAFA Rayon Sports yatwariye muri Zanzibar mu mwaka wa 1998.

Murenzi Abdallah asobanura ibyo bakoze ndetse n'imbogamizi bahuye nazo
Murenzi Abdallah asobanura ibyo bakoze ndetse n’imbogamizi bahuye nazo

Ku bakinnyi, yatangaje ko muri uku kwezi baguze abakinnyi babiri barimo Niyigena Clement waguzwe muri Marines ndetse kaba yaranishyuwe byose, ndetse na Bashunga Abouba ariko utarahabwa amafaranga yaguzwe kubera ikibazo cy’amikoro.

Murenzi Abdallah yavuze ko kandi kuva batira umukinnyi Jean Vital Ourega muri TP Mazembe, iyi kipe bagiranye ibiganiro ko bagirana umubano bakazajya bahana abakinnyi, ndetse bakzajya bakina n’imikino ya gicuti.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Nejejwe naho muenzi Abdallah yari ageje ibintu gusa aho bigeze Skol bazayireke irangize imyaka2 yabo basigaje ubundi baceho bameze nkawa muntu ugutera inkunda akinjira mumiyoborere Y’urugo rwawe agashaka no kugufatira imyanzuro Woe uka indorerezi iwawe
Nibumvikabe na equity Skol nivamo Equity ikaba umufatanya bikorwa izatanga byinshi biruta ibya Skol byamananiza gusa

Niyomugabo Erneste yanditse ku itariki ya: 2-11-2020  →  Musubize

Ikipe yacu uwayirinda ishyamba riducamo ibice twarimbagura amakipe.

Claudine yanditse ku itariki ya: 1-11-2020  →  Musubize

twe nkabakunzi barayon sport twishimiyeko rayona sport igiye gusubira kumurongo kandi turasaba abayobozi gukorera hamwe bakubaka rayon ikomeye murakoze.

RUKUNDO yanditse ku itariki ya: 1-11-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka