Igikombe cya Afurika 2023 cyimuriwe muri 2024

Komite y’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) yatangaje ko Igikombe cya Afurika cya 2023 cyari giteganyijwe mu mpeshyi ya 2023 cyimuriwe mu mwaka wa 2024 n’ubundi kikazabera muri Côte d’Ivoire cyagombaga kubera.

Senegal ni yo iheruka kwegukana Igikombe cya Afurika 2021 ariko na cyo cyakinwe muri 2022
Senegal ni yo iheruka kwegukana Igikombe cya Afurika 2021 ariko na cyo cyakinwe muri 2022

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru mu gihugu cya Maroc ahari kubera irushanwa ry’igikombe cya Afurika mu bagore, Perezida wa CAF, Dr Patrice Motsepe, yavuze ko iri rushanwa rizakinwa hagati ya Mutarama na Gashyantare 2024.

Yagize ati “Ubu Igikombe cya Afurika 2023 kizakinwa hagati ya Mutarama na Gashyantare 2024. Iki ni kimwe mu byo twaganiriyeho mu nama yacu hano muri Maroc. Amatariki ya nyayo azatangazwa nyuma.”

Perezida wa CAF, Dr Patrice Motsepe
Perezida wa CAF, Dr Patrice Motsepe

Impamvu nyamukuru yo gusubika iri rushanwa rizaba rikinwa ku nshuro ya 34 ni ukubera ko mu gihugu cya Côte d’Ivoire cyari kwakira iri rushanwa mu mpeshyi ya 2023 haba hari imvura nyinshi cyane.

Ntabwo ari ku nshuro ya mbere Igikombe cya Afurika kimuriwe igihe cyagombaga gukinwamo kuko n’igiheruka cya 2021 cyakinwe hagati ya Mutarama na Gashyantare 2022 mu gihe cyari giteganyijwe kuba mu mpeshyi ya 2021 muri Cameroon ariko cyikimurwa kubera icyorezo cya Covid 19 cyari cyugarije Isi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka