#Igikombe cy’isi 2022: Menya urugendo rw’amakipe icumi ya Afurika agiye gukina kamarampaka

Kuri uyu wa Gatanu amakipe y’ibihugu 10 muri Afurika yayoboye amatsinda icumi yo gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2022, kizabera muri Qatar hagati y’ukwezi k’Ugushyingo n’Ukuboza uyu mwaka, arakina imikino ibanza ya kamarampaka.

Cameroon izakira Algeria

Cameroon yari mu mu itsinda rya kane mbere, muri iri tsinda yazamutse iriyoboye n’amanota 15 mu mikino itandatu (6) yaratsinze imikino itanu (5) igatsindwa umukino umwe yinjiza ibitego 12, yinjizwa ibitego bitatu (3).

Ikipe y’igihugu ya Algeria mu mikino y’amatsinda yayoboye itsinda rya mbere, ifite amanota 14 aho mu mikino itandatu (6) yakinnyemo yatsinze ine (4) inganya ibiri (2) yinjije ibitego 25 itsindwa ibitego bine (4).

RDC izakira Maroc

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) igeze muri iyi mikino ya kamarampaka, yayoboye itsinda rya cumi ifite amanota 11 izamuka itsinze imikino itatu itsindwa itatu inganya ibiri (2), muri iyi mikino ubusatirizi bw’iyi kipe bwinjijemo ibitego icyenda (9), ubwugarizi bwayo bwinjizwa ibitego bitandatu(6).

Ikipe y’igihugu ya Maroc yageze muri iki cyiciro nyuma yo kuyobora itsinda rya cyenda yari iherereyemo, ifite amanota 18 aho mu mikino itandatu (6) yakinnye yayitsinze yose, ikaba yarinjije ibitego 20 ikinjizwa igitego kimwe gusa.

Misiri izakira Senegal

Aya makipe yombi aheruka guhurira ku mukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika 2021, giheruka kubera muri Cameroon, Senegal igatsinda Misiri kuri penaliti, bagiye kongera guhurira mu nzira yerekeza mu gikombe cy’isi.

Senagal yageze mu mikino ya kamarampaka yarayoboye itsinda rya munani (8) n’amanota 16, aho mu mikino itandatu (6) yatsinzemo itanu (5) inganya umukino umwe, muri iyo mikino yinjijemo ibitego 15 itsindwa bine (4).

Ikipe y’igihugu ya Misiri yabanje kuyobora itsinda rya gatandatu (6) ifite amanota 14 mu mikino y’amatsinda, muri iyi mikino yatsinzemo ine (4) inganya imikino ibiri (2), mu gihe yinjijemo ibitego icumi (10) itsindwa bine (4).

Ghana izakira Nigeria

Ikipe y’igihugu ya Ghana iki kiciro ikigezemo yarabanje kuyobora itsinda rya karindwi (7) n’amanota 13 yabonye mu mikino itandatu (6). Yatsinzemo ine (4) inganya umwe (1) itsindwa undi umwe (1), mu gihe yatsinzemo ibitego birindwi (7) igatsidwa bitatu (3).

Nigeria yari iri mu itsinda rya gatatu, yarivuyemo itsinze imikino ine (4) inganya umukino umwe (1) itsindwa undi, mu mikino itandatu yakinnye. Iyo mikino yose yayitsinzemo ibitego icyenda (9) itsindwa ibitego bitatu (3).

Mali izakira Tunisia

Ikipe y’igihugu ya Mali uretse kuba igeze hano, ni yo yonyine iri muri aya makipe icumi (10) itari yakina igikombe cy’isi na rimwe, gusa igeze muri iki cyiciro imaze kuyobora itsinda rya gatanu (5), ifite amanota 16 mu mikino itandatu yakinnye mu itsinda. Muri iyo mikino Mali yatsinzemo imikino itanu (5) inganya umukino umwe (1) gusa, yinjizamo ibitego 11 mu gihe ariyo kipe yonyine iri hano itarigeze yinjizwa igitego mu izamu ryayo.

Tunisia yari iri mu itsinda rya kabiri (2), iri tsinda yariyoboye ifite amanota 13 itsinze imikino ine (4) itsindwa umukino umwe (1) inganya umwe (1) mu mikino itandatu(6) yakinnye. Muri iyi mikino yinjijemo ibitego 11 yinjizwa ibitego bibiri (2).

Uko gahunda yose iteye kuri uyu wa Gatanu:

RDC izakira Maroc saa 17h00

Cameroon izakira Algeria saa 19h00

Mali izakira Tunisia saa 19h00

Misiri izakira Senegal saa 21h30

Ghana izakira Nigeria saa 21h30

Imikino yo kwishyura iteganyijwe tariki 29 Werurwe 2022, mu gihe tombola y’uko amakipe azahura mu gikombe cy’isi, iteganyijwe kuba tariki ya 1 Mata 2022.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Amakipe agombagushaka tike yigikombe cyisi akaba arimunda mbara yayukirene bazayaha umwanya igihe intambara izaba ikogoye gakine imikino yago.

Ndagijimana emmanuel yanditse ku itariki ya: 21-04-2022  →  Musubize

Ikibazo mfise niki mbega ko inkino zigikombe c’isi mbona zegereje nkaba mbona intambara yabaye ndase muri ukraine ntabihugu biri muriyo ntambara bizitabira iryo higanwa?

Ndihokubwayo thomas yanditse ku itariki ya: 17-04-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka