Igikombe cy’Amahoro cyimuwe, FERWAFA itangaza uburyo bushya igikombe kizakinwa

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryatangaje amatariki mashya y’igikombe cy’Amahoro, ndetse n’ikizagenderwaho mu guhuza amakipe mu majonjora azakurikiraho

Nyuma y’aho Ferwafa yari yatangaje ko igikombe cy’Amahoro kizatangira muri iki Cyumweru, ubu ryasohoye ingengabihe nshya aho igikombe cy’amahoro cy’uyu mwaka wa 2022 kizatangira tariki 16/03/2022.

Amakipe 25 arimo 16 yo mu cyiciro cya mbere n’amakipe 9 yo mu cyiciro cya kabiri mu bagabo ni yo yiyandikishije kugira ngo yitabire igikombe cy’uyu mwaka wa 2022.

Imikino ibanza y’ijonjora ry’ibanze iteganyijwe gutangira tariki 16/03/2022 igakinwa n’amakipe 18 afite amanota make hagendewe ku buryo amakipe yitwaye mu mikino y’igikombe cy’Amahoro mu myaka ibiri irushanwa riheruka gukinwa muri 2018 na 2019, naho amakipe 7 ya mbere yo ntazakina ijonjora ry’ibanze.

Ao makipe yabonetse hifashishijwe uburyo bwo gutanga amanota bitewe naho ikipe yagarukiye mu irushawa rya 2018 na 2019 mu buryo bukurikira:

 Iyageze ku mukino wa nyuma: Amanota 8
 iyatwaye umwanya wa 3: Amanota 7
 Iyageze muri 1/2: Amanota 6
 Iyageze muri 1/4: Amanota 4
 Iyageze muri 1/8: Amanota 2

Amakipe 7 ya mbere ku rutonde atazakina ijonjora ry’ibanze ni: RAYON SPORTS FC, AS KIGALI, MUKURA VS&L, SC KIYOVU, APR FC, POLICE FC na SUNRISE FC.

Uko amakipe azahura mu ijonjora ry’ibanze (Imikino ibanza):

Ku wa Gatatu, 16/03/2022:

UR FC vs BUGESERA FC (KAMENA STADIUM, 15 :00)
RUTSIRO FC vs ETINCELLES FC (UMUGANDA STADIUM, 15 :00)
LA JEUNESSE FC vs ESPOIR FC(MUMENA STADIUM, 15 :00)
IMPEESA FC vs AMAGAJU FC (CAMP KIGALI, 15 :00)
NYANZA FC vs MARINE FC (NYANZA STADIUM, 15 :00)
INTERFORCE FC vs ETOILE DE L’EST FC (IPRC STADIUM, 15:00)

Ku wa Kane, 17/03/2022:

HEROES FC vs GASOGI UNITED (BUGESERA STADIUM, 15 :00)
GORILLA FC vs GICUMBI FC (KIGALI STADIUM, 15:00)
MUSANZE FC vs INTARE FC (UBWOROHERANE STADIUM, 15:00)

Imikino yo kwishyura y’ijonjora ry’ibanze iteganyijwe tariki 30 na 31 Werurwe 2022,aho mu makipe 9 azakomeza mu ijonjora ry’ibanze hazavanwamo imwe yitwaye neza hashingiwe ku biteganywa n’amabwiriza agenga irushanwa ishyirwe mu gakangara k’amakipe 7 atarakinnye ijonjora ry’ibanze.

Nyuma andi makipe 8 azatombora uko azahura nayo atarakinnye ijonjora rya mbere hiyongereyeho iyo yitwaye neza(best team) mu mikino ya 1/8. Uko amakipe azahura kuva mu mikino ya 1/4 biteganyijwe mu ngingo ya 12 y’amabwiriza agenga irushanwa.

Ikipe yegukanye igikombe cy’Amahoro ni yo ihagararira igihugu mu mikino nyafurika ya CAF Confedration Cup, mu gihe hari ikipe yegukanye igikombe cya shampiyona n’igikombe cy’amahoro ikipe yagarukiye ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro ari yo ihagararira igihugu mu mikino ya CAF Confederation Cup.

Ingenabihe y’Igikombe cy’Amahoro cya 2022:

1/8 cy’irangiza: Tariki 4 na 19 Mata 2022
1/4 cy’irangiza: Tariki 26 Mata na 4 Gicurasi 2022
1/2 cy’irangiza: Tariki 11 na 18 Gicurasi 2022
Umwanya wa 3: Tariki 17 Kamena 2022
Umukino wa nyuma: Tariki 18 Kamena 2022.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abantu baba murri FERWAFA batekereza gute?
Bari babona mu bihugu bituyobora muri foot iri vangura ribaho?
Ubutaha bazavuga ngo amakipe yatwaye ibikombe nta majonjora.
Ese nta mategeko ayobora imikino abaho ko buti saison ahinduka?

Acakavuyo yanditse ku itariki ya: 8-03-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka