Igikomangoma cya Bahrain cyishimiye kugaruka mu Rwanda

Salman Bin Ibrahim Al-Khalifa, igikomangoma cya Bahrain cyaraye kigeze i Kigali aho cyaje kwitabira inama ya FIFA izabera i Kigali

Sheikh Salman Bin Ibrahim Al-Khalifa ubwo yageraga i Kigali
Sheikh Salman Bin Ibrahim Al-Khalifa ubwo yageraga i Kigali

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu ni bwo Salman Bin Ibrahim Al-Khalifa, yaje mu ndege ye yihariye (Private Jet) yari ageze i Kigali, aho yaje kwitabira inama y’akanama ka FIFA, izaba iyobowe na Perezida wa FIFA Gianni Infantino nawe uri i Kigali.

Ngo yishimiye kugaruka mu gihugu cyiza nk'u Rwanda
Ngo yishimiye kugaruka mu gihugu cyiza nk’u Rwanda

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today ubwo yari ageze i Kanombe, yadutangarije ko atari inshuro ya mbere ageze i Kigali, ariko ko yishimiye cyane ubwiza bw’iki gihugu.

Yagize ati"Ni inshuro ya gatatu ngeze i Kigali, nishimiye kuba nongeye kuhagaruka, ni amahirwe akomeye FIFA yaduhaye kugira ngo tube turi hano, tube turi muri Afurika, muri iki gihugu cyiza, biba bikenewe cyane gusura ahantu hashya umuntu adasanzwe azi, biranshimishije cyane kuba nongeye kugaruka ahantu heza nk’aha"

Sheikh Salman Bin Ibrahim Al-Khalifa aganira n'itangazamakuru
Sheikh Salman Bin Ibrahim Al-Khalifa aganira n’itangazamakuru

Salman Bin Ibrahim Al-Khalifa yavuze kandi ko muri iyo nama aje kwitabira, mu byemezo bikomeye birimo ivugurura ry’amwe mu marushanwa, yiteguye kureba igifitiye akamaro iterambere ry’umupira kandi bigakorwa mu mucyo no mu bwisanzure.

Imodoka yamuvanye ku kibuga cy'indege
Imodoka yamuvanye ku kibuga cy’indege
U Rwanda rukomeje kwakira abantu batandukanye baje muri iyi nama
U Rwanda rukomeje kwakira abantu batandukanye baje muri iyi nama

Sheikh Salman Bin Ibrahim Al-Khalifa ufite imyaka 53, ayobora impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Asia kuva mwaka wa 2013, aho yabanje no kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Bahrain, akaba ari i Kigali aho yaje kwitabira inama izabera muri Kigali Convention Center kuri uyu wa Gatanu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka