Igihe nakinnye neza nta cyambuza gusohoka-Muhadjili Hakizimana

Rutahizamu w’ikipe ya APR FC Hakizimana Muhadjili, ntiyemeranya n’abavuga ko kuba ajya agaragara yasohokanye n’inshuti ari amakosa

Uyu mukinnyi mu minsi yigeze kuvugwaho ko umutoza we atishimiye imyitwarire ye hanze y’ikibuga, ndetse aza no guhagarikwa ku mikino ibiri ya Shampiona.

Muhadjili Hakizimana, umwe mu bakinnyi beza muri Shampiyona y'u Rwanda
Muhadjili Hakizimana, umwe mu bakinnyi beza muri Shampiyona y’u Rwanda

Ibi byaje gutuma mu minsi ishize hakwirakwizwa amakuru y’uko yaba ngo yanirukanwe n’ikipe ye ya APR FC, gusa impande zombi zikaba zahakanye aya makuru.

Mu kiganiro yagiranye na KT Radio, we asanga nta kosa na rimwe yakoze ndetse anahakana ibi byose byavugwaga.

"Njye nta muntu wanyirukanye kuko n’ubu mvuye mu myitozo ya APR Fc, ndi gutegura umukino tuzakina na Police kandi nta kibazo na kimwe gihari"

Muhadjili yahakanye amakuru avuga ko agiye kujya muri Rayon Sports, gusa avuga ko no kuba yahindura ikipe bishoboka.

"Igihe cyose nakinnye neza nakoze akazi kanjye neza, nta cyambuza kuba nasohoka isaha imwe cyangwa abiri nkishimana n’inshuti zanjye, sinarangiza imikino yose ngo mpite njya kuryama"

"Njye nta biganiro ndagirana na Rayon Sports, ibyifuzo byanjye ni ukujya gukina hanze, ariko bidakunze ntibisobanuye ko ntanahindura ikipe hano mu Rwanda"

Muhadjili yatowe nk'umukinnyi w'umwaka wa Shampiona ishize
Muhadjili yatowe nk’umukinnyi w’umwaka wa Shampiona ishize

Kugeza ubu Muhadjili ukinira ikipe ya APR FC, amaze kuyitsindira ibitego bine muri Shampiona, mu gihe umwaka ushize w’imikino yari yatowe nk’umukinnyi w’umwaka

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka