Igihe imikino yo kwishyura mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri izabera cyamenyekanye

Kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Mutarama 2022, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), nibwo ryamenyesheje amakipe igihe azatangirira gukina imikino yo kwishyura ya shampiyona, ikazatangira muri Gashyantare 2022.

Mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umunyamabanga wa FERWAFA, Henry Muhire, iryo shyiraharahamwe ryavuze ko imikino yo kwishyura ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwana mu mupira w’amaguru ndetse na shampiyona y’icyiciro cya kabiri izatangira ku itariki 12 Gashyantare 2022.

Iryo tangazo rikomeza rivuga ko ingengabihe y’uko imikino izakinwa, amakipe azayimenyeshwa mu gihe cya vuba.

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda igeze ku munsi wa 14 mu gihe umunsi wa 15 ariwo wa nyuma w’imikino ibanza uzakinwa guhera tariki 27 Mutarama 2022 ugasozwa tariki 28 Mutarama 2022, uretse ikipe ya APR FC, Mukura VS na Rutsiro zifite imikino y’ibirarane mu gihe ku cyiciro cya kabiri imikino igeze ku munsi wa 12 w’imikino ibanza aho hasigaye umunsi umwe wa shampiyona.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka