Icyo itegeko rivuga ku makipe ashobora kunganya amanota mu matsinda ya shampiyona y’u Rwanda

Mu gihe imikino y’amatsinda ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru iri kugana ku musozo, itegeko rigenga amarushanwa rikomeje kugibwaho impaka mu gihe amakipe azaba anganya amanota

Ku munsi w’ejo ni bwo hakinwe imikino y’umunsi wa gatanu mu matsinda abiri ya nyuma, aho uyu munsi warangiye ikipe ya AS Kigali ibonye itike yo gukina imikino yo guhatanira igikombe, mu gihe Mukura VS yo yahise ijya mu makipe agomba kurwana no kutamanuka mu cyiciro cya kabiri.

Itsinda rya gatatu (C) kugeza ubu ni ryi ryateje ibibazo, aho ku munsi wa nyuma byitezwe ko hashobora kubaho impinduka mu gihe Musanze yatsinda AS Kigali (yamaze kubona itike), naho Police igatsindwa na Etincelles, bishobora gutuma Musanze inganya amanota na Police Fc, bikaba byatuma hiyambazwa itegeko.

Hari bamwe batumvise neza icyo itegeko rivuga

Ingingo ya cyenda mu mabwiriza agenga shampiyona y’icyiciro cya mbere uyu mwaka, ivuga ko bimwe mu bizagenderrwaho mu gukora urutonde rw’uko amakipe akurikirana, harimo kubanza kureba amanota buri kipe yagize, nyuma hakarebwa ikinyuranyo cy’ibitego buri kipe izigamye, hagakurikiraho kureba ibitego ikipe yinjije.

Mu mategeko asanzwe agenga amarushanwa ategurwa na Ferwafa, ingingo ya 41 nayo ivuga ko iyo amakipe anganyije icya mbere kirebwa ari umubare w’ibitego amakipe azigamye.

Hari bamwe mu bayobozi b’amakipe ndetse n’abakunzi b’imikino bari bazi ko igihe amakipe anagnyije amanota hahita harebwa umukino wahuje amakipe yombi hatarebwe ibitego zizigamye, gusa ibi birebwa iyo amakipe yanganyije byose nk’uko iri tegeko ryo hasi ribisobanura.

Amategeko yatanze na Ferwafa mbere y’uko shampiyona itangira

Uko amakipe akurikirana mu matsinda yose nyuma y'umunsi wa gatanu
Uko amakipe akurikirana mu matsinda yose nyuma y’umunsi wa gatanu
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndabona njye Mukura VS ndetse na As Muhanga arizo zizamanuka muri 2eme division

Habumugisha Donatien yanditse ku itariki ya: 16-05-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka