Icyo abakinnyi ba Musanze FC bavuga ku kugenda k’umutoza mukuru

Ku wa Kane tariki ya 14 Gicurasi 2020 nibwo ubuyobozi bwa Musanze FC bwemeje ko bwatandukanye n’umutoza Adel Abdelrahman Ibrahim Adel wari umaze amezi hafi atandatu atoza iyi kipe.

Abakinnyi ndetse n’abandi babanye n’uyu mutoza bagize icyo bavuga nyuma y’uko abasezeyeho.

Myugariro Muhoza Tresor yabwiye Kigali Today ko azahora yibuka uyu mutoza kuko yamushyizemo umutima wo guhatana mu kibuga.

Yagize ati “Yari umutoza mwiza, yadufataga nk’abana be natwe tukamufata nk’umubyeyi. Yatubwiraga ko intsinzi iboneka abantu bafatanyije. Mu kibuga yatubwiraga ko kujya mu kibuga ari ukurwana akaduha imbaraga zo gutsinda kandi umusaruro waragaragaye."

Abajijwe amanota yamuha ku ijana ku musaruro yabonye muri Musanze FC, Muhoza Tresor ati "Mu mikino yadutoje namuha nka 90% kuko ibyo yasabwaga gukora yarabikoze."

Rutahizamu Onesme Twizerimana yakoresheje urubuga rwa Twitter ashimira uyu mutoza. Yagize ati "Ugukora cyane kwawe no kubinyifuriza kwanteyemo imbaraga ziruta uko narotaga kuba. Warakoze gusunika ibyiyumviro byanjye birenze. Ntiwayigishije kuba umukinnyi mwiza gusa ahubwo kuba umuntu nyawe."

Onesme Twizerimana ntiyabura impamvu yo gushimira umutoza, dore ko yatsinze ibitego bitanu mu mikino irindwi ya shampiyona yakiniye Musanze FC.

Uwari umuganga wa Musanze FC, Ntwari Eric, we yagize ati" Umutoza Ahmed icyo nzaguma nibuka ni uburyo yateguraga umukino akurikije uwo bahanganye kandi gushaka amakuru y’ikipe bakina yabihaga umwanya cyane, kugira ngo bimufashe gutegura isomo ribanziriza umukino w’ejo.”

Ati “Yubahaga igihe, akunda intsinzi cyane, igitsure cye nubwo byari bigoye kukimenyera yatumye benshi twongera uburyo bwo kubaha akazi. Ni umutoza uhagarara ku ijambo kandi mugapfana imigendekere myiza y’akazi.”

Ntwari Eric yongeyeho ati “Amakosa menshi yayahanishaga gukata amafaranga, ku buryo namubajije impamvu, ambwira ko amafaranga ari yo aba yatuzinduye, ko iyo ukaswe amafaranga, witekerezaho.”

Nyandwi Sadam ashima icyizere umutoza yamugiriraga
Nyandwi Sadam ashima icyizere umutoza yamugiriraga

Umukinnyi Nyandwi Sadam we avuga ko yababajwe no kugenda kwa Adel Abdelrahman. Nyandwi avuga ko yari amaze kumuremamo icyizere cyose. Yagize ati "Nasanze ari umutoza mwiza, yakundaga abantu bakora cyane. Mpageze yarambwiye ngo ugomba gukora cyane kuko aho uvuye ntiwari mwiza cyane."

Sadam yishimira icyizere yari amaze kumuha nko gutera imipira y’imiterekano ari na byo byatumye ababazwa no kugenda k’uwo mutoza.

Umunyamisiri Adel Abdelrahman Ibrahim Adel yasimbuye Niyongabo Amars. Mu mikino icyenda ya shampiyona muri Musanze FC yatsinzemo imikino ine atsindwa ibiri anganya itatu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka