Icyifuzo ni ugutwara shampiyona-Perezida mushya wa Mukura VS

Perezida mushya wa Mukura VS, Nyirigira Yves avuga ko bimwe mu byo yizeza abakunzi b’ikipe ya Mukura VS harimo no kuba bakwegukana igikombe cya shampiyona.

Ibi uyu muyobozi watorewe mu nteko rusange idasanzwe yabaye kuwa 27 Gicurasi 2023 yabivugiye mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, aho yavuze ko akura yabonaga rimwe na rimwe iyi kipe yishimira intsinzi mu mujyi wa Huye akagira ngo batwaye shampiyona ariko yamenya ubwenge agasanga ntayo bityo ariho ahera yiha iyi ntego.

Ati ”Nakuze mfana Mukura VS ikiyoborwa na Abraham Nayandi iba i Ngoma ku rya Mbere, iyo yatsindaga yazengurukaga ivuza amahoni turi abana twese twirukanka ku modoka, rero nkura nzi ko twatwaye shampiyona ariko uko nkura menya ubwenge nabonye ko ntayo twatwaye ariko noneho icyifuzo ni ugutwara shampiyona.”

Perezida mushya wa Mukura VS Nyirigira Yves avuga ko afite intego yo guha Mukura VS igikombe cya shampiyona
Perezida mushya wa Mukura VS Nyirigira Yves avuga ko afite intego yo guha Mukura VS igikombe cya shampiyona

Nyirigira Yves abajijwe niba koko yashimangira ko abakunzi ba Mukura VS bakwizera ko binjiye mu makipe ahatanira igikombe cya shampiyona yabishimangiye ashize amanga yongera kubyemeza ariko avuga ko byose bizakorwa no gushyira hamwe.

Ati ”Cyane rwose ni ko bimeze. Ibintu byose ni ubumwe kandi abafatanyije nta kintu kibananira, ntekereza rero ari cyo gisubizo cyabaho byose n’iyo shampiyona tukayitwara mu gihe tuzaba twashyize hamwe.”

Mukura kuva yashingwa ntiratwara igikombe cya shampiyona, Perezida wa Mukura yifuza guhindura aya mateka
Mukura kuva yashingwa ntiratwara igikombe cya shampiyona, Perezida wa Mukura yifuza guhindura aya mateka

Mukura VS mu mwaka w’imikino wa 2022-2023 shampiyona yayirangije iri ku mwanya wa gatandatu n’amanota 45 mu gihe mu gikombe cy’Amahoro yaviriyemo muri ½ isezerewe na Rayon Sports.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka