Icyamamare José Maria Bakero wakiniye FC Barcelona arasura u Rwanda

José Maria Bakero wabaye umukinnyi w’icyamamare wa Real Sociedad na FC Barcelona, ategerejwe i Kigali kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 05 Gashyantare 2022, mu ruzinduko rw’iminsi icyenda (9).

José Maria Bakero ategerejwe mu Rwanda
José Maria Bakero ategerejwe mu Rwanda

Urwo ruzinduko rukaba ruje mu rwego rw’ubufatanye mu iterambere ry’umupira w’amaguru, hamwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), nk’umwe mu bashinzwe gushakira abakinnyi ikipe ya Barcelona (Scouting director).

FERWAFA) yatangaje ko tariki 8 Gashyantare 2022, uwo munyabigwi azagirana umwiherero n’abatoza b’amakipe yo mu kiciro cya mbere mu bagabo no mu bagore, ndetse n’abagize ‘staff technique’ y’ikipe y’igihugu.

Biteganyijwe kandi ko azasura amarerero y’umupira w’amaguru atandukanye, ndetse akanitabira imikino inyuranye ya Shampiyona mu gihe azaba ari mu Rwanda.

Uwo munyabigwi kandi azasura Pariki y’Ibirunga n’iy’Akagera ndetse n’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, mu rwego rwo kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

José Maria Bakero Escudero, yamenyekanye cyane mu ikipe ya FC Barcelona izwi nka Dream Team, hagati y’umwaka wa 1988 na 1997, akayikinira imikino 329 atwara ibikombe 13.

José Maria Bakero yatwaye ibikombe bitari bike
José Maria Bakero yatwaye ibikombe bitari bike
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka