Ibyo wamenya mbere y’umukino uhuza Rayon Sports na APR FC

Ku wa Gatandatu tariki 17 Ukuboza 2022 saa cyenda, kuri Stade ya Kigali hateganyijwe umukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona, uzahuza Rayon Sports na APR FC, imibare igaragaza uko ayo makipe yagiye atsinda mu myaka 12 ishize, ikaba yerekana ko APR FC ari yo yitwaye neza.

Rayon Sports na APR FC zirahura kuri uyu wa Gatandatu
Rayon Sports na APR FC zirahura kuri uyu wa Gatandatu

Uyu mukino ugiye kuba mu gihe Rayon Sports iyoboye shampiyona n’amanota 27 naho APR FC ikaba ku mwanya wa gatatu n’amanota 24. Ni umukino yewe wavugishije abantu amagambo menshi kuko uyu ariwo ufite itike ihenze ibayeho mu mateka ya ruhago mu Rwanda, dore ko kuwureba wicaye mu myanya y’icyubahiro ya kabiri bisaba ibihumbi 100Frw.

Ariko se Rayon Sports imaze imyaka itatu n’amezi umunani idatsinda APR FC, kuri uyu wa gatandatu irikura imbere yayo cyangwa APR FC irakomeza urugendo rwo kuyibabaza, yatangiye tariki 21 Ukuboza 2019? Reka dusubire mu myaka 12 isa nk’umucyo kuri APR FC ikaba umwijima kuri Rayon Sports.

Kuva tariki 24 Mutarama 2010, Rayon Sports na APR ni amakipe amaze guhura inshuro 24 muri shampiyona, muri iyi mikino yose ikipe ya APR FC isa nk’aho ariyo iyoboye imikino yayihuje na mucyeba ku buryo bugaragara.

Muri iyi mikino 24 APR FC yatsinzemo 12 mu gihe Rayon Sports yatsinze itanu(5), amakipe yombi anganya imikino irindwi(7). Muri iyi mikino 24 kandi hinjiyemo ibitego 62 ku mpande zombi. Muri ibi bitego byose Rayon Sports mu izamu rya APR FC yinjijemo 29 mu gihe APR FC yo mu izamu rya Rayon Sports yatsinzemo ibitego 33.

Iyi mikino 24 hagati ya Rayon Sports na APR FC iheruka kuzihuza mu myaka 12 ishize, hakiniwemo amanota 72. Ikipe ya APR FC uko yasaruyemo intsinzi nyinshi bituma ari nayo yabonyemo amanota menshi kuko yakoreyemo 43 kuri 72 mu gihe Rayon Sports yakoreyemo amanota 22.

Imyaka ya vuba ivuga iki hagati ya Rayon Sports na APR FC?

Uko APR FC yihariye imyaka 12 ishize hagati yayo na Rayon Sports, ni nako bimeze mu bihe bya vuba kuko iri saro ry’i Nyanza (Rayon Sports) nk’uko abayo bayita, imaze imyaka itatu idatsinda Nyamukandagiramukibuga (APR FC). Muri iyo myaka itatu kuva ku nshuro ya nyuma Rayon Sports iheruka gutsindamo APR FC tariki 20 Mata 2019 igitego 1-0, amakipe yombi amaze guhura imikino itandatu (6) mu marushanwa yose (Igikombe cy’Amahoro na shampiyona), muri iyi mikino itandatu harimo inshuro ebyiri(2) mu gikombe cy’Amahoro ndetse n’enye (4) ya shampiyona.

Muri iyi mikino itandatu(6) iheruka guhuza aba bacyeba, APR FC yatsinzemo imikino ine (4) irimo itatu (3) muri shampiyona ndetse n’umwe (1) mu gikombe cy’Amahoro, mu gihe banganyije imikino ibiri(2) irimo umwe muri shampiyona n’undi mu gikombe cy’Amahoro. Muri iyi mikino hinjiyemo ibitego icyenda(9) muri rusange, aho APR FC yatsinze birindwi(7) Rayon Sports itsinda bibiri(2).

Kugeza ku munsi wa 13 wa shampiyona, Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere n’amanota 28 aho izigamye ibitego umunani(8) kuko muri rusange yinjije 20 muri iyo mikino yose, ikinjizwa 12 mu gihe APR FC iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 24, aho izigamye ibitego birindwi (7) kuko yinjije 17 ikinjizwa icumi(10).

Ni umukino uba urimo guhanga gukomeye
Ni umukino uba urimo guhanga gukomeye

Mu mikino 13 buri ruhande rumaze gukina muri shampiyona ya 2022-2023, Rayon Sports yatsinze icyenda(9) inganya umukino umwe(1), mu gihe APR FC yatsinze imikino itandatu (6) inganya itandatu (6) itsindwa umwe(1). Mu mikino itanu Rayon Sports iheruka gukina muri shampiyona y’uyu mwaka yatsinzemo ibiri(2) itsindwa ibiri(2) inganya umukino umwe(1), muri iyi mikino yinjijemo ibitego bitandatu(6) itsindwa birindwi(7). Ku rundi ruhande mu mikino itanu(5) APR FC iheruka gukina, yanganyije ine(4) itsinda umukino umwe(1) aho yinjijemo ibitego bine(4) ikinjizwa bibiri(2).

Kureba uyu mukino uhatse indi yose mu Rwanda bizasaba kwishyura ibihumbi 100 Frw muri VVIP, ibihumbi 30 Frw muri VIP mu gihe ibihumbi 10 Frw bizatuma wicara ahatwikiriye, naho ahadatwikiriye hasigaye hose ni ibihumbi 5 Frw.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka