Ibyo wamenya mbere y’umukino uhuza Amavubi na Maroc, biteguye gusiba amateka ya 2016

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi iracakirana n’ikipe y’igihugu ya Maroc ku i saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ku isaha yo mu Rwanda, umukino ufite ibisobanuro byinshi ku mpande zombi.

Kuri uyu wa Gatanu kuri Stade de la Réunification de Bepanda iherereye mu mujyi wa Douala muri Cameroun, harabera imikino y’umunsi wa kabiri mu itsinda C, aho Abanyarwanda bahanze amaso umukino uhuza Amavubi na Maroc.

Amavubi yanganyije na Uganda ubusa ku busa mu mukino wa mbere mu itsinda
Amavubi yanganyije na Uganda ubusa ku busa mu mukino wa mbere mu itsinda

Ni umukino buri gihugu cyifuza gutsinda ngo gitere intambwe igana muri ¼ cy’irangiza. Ikipe ya Maroc iramutse itsinze umukino yahita ibona itike bidasubirwaho, mu gihe Amavubi aramutse atakaje uyu mukino byasaba gutegereza gutsinda Togo, bigasaba ko na Maroc itsinda Uganda ibitego byinshi kugira ngo Amavubi yizere kuzamuka, cyangwa se Togo ikaza kuba yatsinze Uganda uyu munsi.

Si ubwa mbere aya makipe ahuye muri CHAN

Mu marushanwa ya CHAN aheruka kubera mu Rwanda mu mwaka wa 2016, aya makipe yombi nabwo yari mu itsinda rimwe n’Amavubi, aho umukino wa nyuma w’itsinda Amavubi yanyagiwe na Maroc ibitego 4-1, gusa uyu mukino Amavubi yawukinnye yaramaze gukatisha itike ya ¼, aho abakinnyi batatu gusa mu babanzagamo mu yindi mikino ari bo babanje mu kibuga.

Sugira Ernest wakinnye umukino wa 2016 na Maroc, uyu munsi ngo yizeye kuza kwitwara neza
Sugira Ernest wakinnye umukino wa 2016 na Maroc, uyu munsi ngo yizeye kuza kwitwara neza

Mu bakinnyi bakinnye uyu mukino, batatu b’Amavubi n’ubundi byitezwe ko bari buze kongera kubanza mu kibuga. Abo ni umunyezamu Kwizera Olivier, NSHUTI Dominique Savio na rutahizamu Sugira Ernest, mu gihe Usengimana Faustin we ashobora kubanza ku ntebe y’abasimbura.

Abakinnyi bari babanjemo mu mukino Maroc yatsinzemo Amavubi muri 2016

Olivier KWIZERA, Michel RUSHESHANGOGA, Mwemere NGIRINSHUTI, Djihad BIZIMANA, Amran NSHIMIYIMANA, Dominique Savio NSHUTI, Faustin USENGIMANA, Ernest SUGIRA, Yussufu HABIMANA, Hegman NGOMIRAKIZA, Abdul RWATUBYAYE.

Si aha gusa, kuko mu mwaka wa 2008 ubwo hashakagwa itike yo kwerekeza mu gikombe cy’isi cya 2010, Amavubi yari mu itsinda rimwe na Maroc, aho mu mukino ubanza tariki 14/06/2008 Amavubi yatsinze Maroc ibitego 3-1, byatsinzwe na Saidi Abedi Makasi, Bokota Labama ndetse na Karekezi Olivier.

Abakinnyi babanjemo muri 2008 ubwo Amavubi yatsindaga Maroc

Ndoli Jean Claude, Nshutiyamagara Ismael Kodo, Ndikumana Hamadi Katauti, Alua Gaseruka, Ntaganda Elias, Eric Gasana (Mbuyu Twite), Olivier Karekezi, Patrick Mafisango, Haruna Niyonzima, Saidi Abedi Makasi na Bokota Labama.

Mu mukino wo kwishyura wabaye nyuma y’icyumweru kimwe tariki 21/06/2008 habaye umukino wo kwishyura maze Maroc itsinda Amavubi ibitego 2-0.

Umutoza Mashami Vincent nyuma y’imyitozo ya nyuma, yatangaje ko ikipe ye ihagaze neza kandi biteguye kwitanga bakabona intsinzi, kuko ari umukino bazi ko kuwutsinda byabageza ku rundi rwego.

Yagize ati "Turi hano ku rwego rw’amakipe y’ibihugu, nta kipe iri hano yoroshye, twe turakora ibyacu kandi tukinjira mu mukino dufite intego, tugiye kwitanga natwe tukagerageza uko na bo bagendera ku mikinire yacu".

Yongeyeho ati "Ikipe imeze neza twitoje neza kuva twarangiza umukino wa Uganda, twagerageje gukosora amakosa yakozwe mu mukino wa mbere cyane mu busatirizi, twabonye imipira myinshi y’imiterekano ariko ntitwabashije kuyibyaza umusaruro".

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka