Ibyo wamenya mbere y’umukino Police FC yakiramo Kiyovu Sports

Kuri iki Cyumweru tariki 20 Gashyantare 2022, harakomeza imikino ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, aho hategerejwe umukino ukomeye uzahuza ikipe ya Police FC na Kiyovu Sports kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo.

Kuva mu mwaka wa 2017, Kiyovu Sports na Police FC, amakipe yombi agiye guhura ku nshuro ya karindwi (7), aho muri esheshatu aheruka guhura Police FC yatsinzemo imikino itatu (3) yinjijemo ibitego umunani (8) ikinjizwa bitandatu (6). Kiyovu Sports yatsinzemo imikino ibiri (2) yinjijemo ibitego bitandatu (6) ikinjizwa umunani (8), amakipe yombi akanganya inshuro imwe (1) ariwo mukino uheruka kuyahuza, wari umukino ubanza wa shampiyona yanganyije 1-1.

Ikipe ya Police FC mu mikino itanu (5) iheruka gukina yatsinzemo umwe (1), itsindwa itatu (3) inganyamo umwe (1), bivuga ko mu manota 15 yakiniye muri iyo mikino yabonyemo ane (4), iyi kipe muri iyi mikino yinjijwe ibitego birindwi (7) yinjiza umunani (8).

Ikipe ya Kiyovu Sports mu mikino itanu (5) iheruka yatsinzemo itatu (3), inganya umwe (1) itsindwa umwe (1), aho mu manota 15 yakiniye yabonyemo icumi (10), Kiyovu ariko kandi mu mikino ine (4) iheruka ntabwo yigeze inganya umukino n’umwe ahubwo yaratsindaga cyangwa igatsindwa, aho yatsinzemo imikino itatu (3) itsindwa umwe(1).

Uyu n’umukino wa 10 Police FC igiye gukina yakiriye, aho mu mikino icyenda iheruka gukina yakiriye yatsinzemo ine (4) itsindwamo ibiri (2,) inganya itatu(3), mu gihe Kiyovu Sports ikina umukino wa cyenda (9) yasuye, aho mu mikino umunani (8) imaze gukina yasuye muri iyi shampiyona yatsinzwemo ine (4), itsindwa ibiri (2) inganya ibiri (2).

Police FC yatsinze imikino irindwi (7) muri 17 imaze gukina, itsindwa itanu (5) inganyamo itanu (5), aho yinjijemo ibitego 25 itsindwa 16, ikaba izigamye ibitego icyenda (9). Kiyovu Sports imaze gutsinda imikino 10 muri 17 imaze gukina, aho yatsinzwemo ibiri (2) ikanganya itanu (5), yinjizamo ibitego 18, yinjizwa 11 ikaba izigamye birindwi (7).

Kiyovu Sports iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 35, mu gihe Police FC iri ku mwanya wa karindwi n’amanota 26.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka