Ibyo wamenya kuri shampiyona y’u Bwongereza isubukurwa uyu munsi

Shampiyona y’u Bwongereza yari imaze amezi atatu idakinwa irasubukurwa kuri uyu wa Gatatu ahatagerejwe cyane umukino uhuza Manchester City na Arsenal

Kuri uyu wa Gatatu tariki 17 ni bwo shampiyona y’u Bwongereza yaheruka gukinwa tariki 08/03/2020 iza gusubukurwa, ahaza gukinwa imikino ibiri yari yarasubitswe mbere y’uko shampiyona ihagarikwa burundu kubera icyorezo cya Coronavirus.

Nyuma y’iminsi 101, ibyishimo ni byinshi ku bakunzi b’iyi shampiyona bongera kuyireba kuri Televiziyo, cyane ko ku kibuga ho nta bafana bemerewe kwinjira, by’umwihariko abafana ba Liverpool bakozaga imitwe y’intoki ku gikombe cya shampiyona.

Shampiyona y'u Bwongereza irasubukurwa uyu munsi
Shampiyona y’u Bwongereza irasubukurwa uyu munsi

Abakinnyi bari bazi ko batazongera gukina muri uyu mwaka w’imikino bagarutse….

Hari amwe mu makipe yari afite abakinnyi bari bafite imvune zasgombaga kumara amezi abiri, abo iyo shampiyonza iza gusozwa muri Gicurasi nk’uko byari byitezwe, abo ntibari kongera gufasha amakipe yabo mu mwaka w’imikino.

Arsenal

Myugariro Cedric Soares Arsenal yatiye muri Southampton, ni umwe mu bakinnyi bamaze gukira imvune, umunya-Uruguay Lucas Torreira wari wagize imvune y’igihe kirekire yakuye mu mukino wa FA Cup wabahuje na Portsmouth nawe yamaze kugaruka mu myitozo.

Abandi bakinnyi ba Arsenal bari baravunitse bamaze gukira harimo ba myugariro ukina ibumoso Kieran Tierney ndetse na Sead Kolasinac, mu gihe hari amahirwe ko na Calum Chambers yazagaruka mu minsi iri imbere.

Chelsea

Iyi kipe ni imwe mu makipe yari afite imvune nyinshi, ariko kugeza ubu abenshi baragarutse, barimo N’Golo Kante, Tammy Abraham, Callum Hudson-Odoi, Mateo Kovacic, Christian Pulisic, Ruben Loftus-Cheek na Andreas Christensen, aba bose igihe cyose Frank Lampard yabagirira icyizere bakina.

Liverpool

Kubura umunyezamu wa mbere Alisson Becker, bifatwa nka kimwe mu byatumye Iyi kipe ya Liverpool isezererwa mu mikino ya Champions League n’ikipe ya Atletico Madrid, gusa ubu akaba nawe yagarutse yiteguye gufasha iyi kipe kwegukana igikombe cya shampiyona.

Abandi bagarutse barimo kapiteni w’iyi kipe Jordan Henderson wasibye imikino ine iheruka, umukinnyi Naby Keita, Xherdan Shaqiri nabo baraba bagarutse.

Manchester City

Iyi kipe y’umutoza Pep Guardiola iza kwakira Arsenal, iraba yagize amahirwe yo kugarura abakinnyi barimo myugariro Aymeric Laporte ndetse na Leroy Sane.

Manchester United

Iyi kipe ni imwe mu makipe akomeje kurwanira kwinjira mu makipe ane ya mbere akina Champions League, izaba yagaruye Paul Pogba ndetse na Marcus Rashford, aba bombi bakaba baranagaragaye mu mukino wa gicuti wabahuje na West Brom, bakiyongeraho kandi Timothy Fosu-Mensah, Daniel James, Harry Maguire, Aaron Wan-Bissaka na Diogo Dalot.

Tottenham

Harry Kane, Moussa Sissoko na Steven Bergwijn bazaba bagarutse, mu gihe Dele Alli will agomba gusiba umukino umwe kubera amakarita, bakiyongera kuri kapiteni w’iyi kipe Hugo Lloris, ndetse na Heung-Min Son wamaze gusoza amasomo ya gisirikare mu gihugu cye.

Guha agaciro abirabura no kurwanya irondaruhu

Guhera kuri uyu wa Gatatu abakinnyi barakina bambaye imipira yanditseho ijambo ‘Black Lives Matter’risobanuye ngo ‘Ubuzima bw’abirabura bufite agaciro’, ibi byaje nyuma y’urupfu rubabaje rw’umwirabura George Floyd, biri mu rwego rwo guha agaciro abiirabura no kwamagana ivangura ribakorerwa.

Ibi bizakorwa mu mukino ibiri ibiri iba uyu munsi tariki ya 17 Kamena 2020, aho Manchester City ikina na Arsenal, ndetse n’umukino Aston Villa ikina na Sheffield United, bikomeze no ku yindi mikino 10 yo ku munsi wa 30, izakinwa hagati yo kuwa gatanu tariki 19, no kuwa mbere tariki 22 Kamena 2020.

Arsenal yamaze kwerekana umwambaro iza gukinana

Imikino itegerejwe muri iki Cyumweru

Kuri uyu wa Gatatu Tariki 17/06/2020

19:00 Aston Villa ? - ? Sheffield United
21:15: Manchester City ? - ? Arsenal

Ku wa Gatanu Tariki 19/06/2020

19h00: Norwich vs Southampton
21h15: Tottenham vs Man Utd - 8.15pm

Ku wa Gatandatu Tariki 20/06/2020

13h30: Watford vs Leicester
16h00: Brighton vs Arsenal
18h30: West Ham vs Wolves
08h45: Bournemouth vs Crystal Palace

Ku Cyumweru Tariki 21/06/2020

15h00: Newcastle vs Sheffield United
17h15: Aston Villa vs Chelsea
20h00: Everton vs Liverpool

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka