Ibyo wamenya ku mukino ugiye guhuza APR FC na Gasogi United

Ni umukino w’ikirarane cy’umunsi wa gatanu wa shampiyona uhuza, APR FC na Gasogi United, utarakiniwe ku gihe kubera ko APR FC yari mu mikino mpuzamahanga, urabera kuri stade ya Kigali i Nyamirambo kuri iki Cyumweru tariki 26 Ukuboza 2021 saa cyenda.

APR FC na Gasogi United ntabwo ari ubwa mbere bagiye gukina muri shampiyona kuko kugeza ubu hashize imyaka ibiri n’iminsi 19 bahuye bwa mbere, ariko na none ntabwo ari kenshi kuko amakipe yombi amaze guhura inshuro imwe mu mateka yayo.

Hari mu mwaka w’imikino wa 2019-2020, uyu wari umwaka wa mbere wa Gasogi United mu cyiciro cya mbere ubwo aya makipe ahura, hari mu mukino wabaye tariki ya 7 Ukuboza 2019, aho ikipe ya APR FC yatsinze bigoranye Gasogi United ibitego 3-2 mu mukino ubanza wa shampiyona.

APR FC yafunguye amazamu ku gitego cyo ku munota wa 43 cyatsinzwe na Danny Usengimana, Gasogi United yishyuye igitego ku munota wa 48 gitsinzwe na Isaac Muganza yongeramo icya kabiri ku munota wa 52 mu gihe APR FC byayisabye gutegereza iminota 10 ya nyuma ngo yishyure ibone n’intsinzi, kuko yabonye igitego cya kabiri ku munota wa 80 gitsinzwe na Omborenga Fitina, Mugunga Yves yongeramo icya gatatu ku munota wa 82.

Danny Usengimana uri mu bafashije APR FC kubona intsizi ntabwo akibarizwa muri iyi kipe, ku rundi ruhande Muganza Isaac watsinze ibitego bibiri bya Gasogi United na we ntakibarizwa muri iyi kipe.

Gusa muri uyu mwaka w’imikino wa 2019-2020 amakipe yombi ntiyashoboye gukina umukino wo kwishyura kuko uwari uteganyije tariki 22 Gashyantare 2020 utabaye kubera icyorezo cya Covid 19 cyari cyageze mu Rwanda, shampiyona igahagarara.

Amakipe yombi agiye guhura yabonye inota rimwe mu mukino aheruka gukina ku munsi wa cumi wa shampiyona, aho APR FC yanganyije na Etoile de l’Est ibitgo 2-2 mu gihe Gasogi United yangangiye na As Kigali igitego 1-1.

Gasogi United ntiheruka intsinzi mu mikino itanu (5) iheruka gukina, yanganyijemo imikino itatu (3) igatsindwamo imikino 2.

Iyo kipe irakira uyu mukino, kugeza ubu imaze kwakira imikino 4 muri shampiyona aho ku manota 12 yakiniye iri mu rugo yabonyemo amanota atanu (5).

APR FC mu mikino itanu (5) iheruka gukina yatsinzemo itatu (3) inganyamo ibiri (2), gusa iyi kipe mu mikino itatu iheruka gukina yatsinzemo umukino umwe (1) inganyamo ibiri (2).

APR FC irasura Gasogi United, uyu uraba ari umukino wa kane (4) iyi kipe ikinnye yasuye dore ko kugeza ubu imaze gusohoka ku mikino itatu (3), aho mu manota icyenda (9) yakiniye iri hanze yabonyemo amanota atanu (5).

Gasogi United mu mikino icyenda (9) imaze gukina yinjijemo ibitego icyenda (9) yinjizwa umunani (8), izigamye igitego kimwe (1) mu gihe APR FC mu mikino irindwi imaze gukina yinjijemo ibitego 14 yinjizwa ibitego birindwi (7) ikaba izigamye ibitego birindwi (7).

Gasogi United kugeza ubu iri ku mwanya wa cyenda mu mikino icyenda imaze gukina) aho ifitemo amanota 13 mu gihe APR FC iri ku mwanya wa kane n’amanota 17 mu mikino 7 imaze gukina, n’ibirarane bitanu birimo n’iki igiye gukina uyu munsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka