Ibyo wamenya ku mibereho y’icyiciro cya kabiri aho amakipe menshi yamaze kugisezera

Amwe mu makipe yo mu cyiciro cya kabiri yamaze gusezera muri shampiyona y’uyu mwaka, aho amenshi yagiye agongwa n’ibibazo by’amikoro.

Gasogi United yegukanye igikombe cy'umwaka ushize, ni imwe mu makipe yagaragaje amikoro muri iki cyiciro
Gasogi United yegukanye igikombe cy’umwaka ushize, ni imwe mu makipe yagaragaje amikoro muri iki cyiciro

Tariki 09/11/2019 ni bwo biteganyijwe ko mu Rwanda hagomba gutangira shampiyona y’icyiciro cya kabiri, nyuma yo kwimura amatariki inshuro zitandukanye, aho bivugwa ko byagiye biterwa n’umubare muto w’amakipe yiyandikishije, ndetse no kuba hataranozwa uburyo aya makipe azakina.

Amwe mu makipe ayitangiye adafite amikoro ahagije, ndetse n’ingengo y’imari yaragabanutse, bituma bamwe basezera abandi bahitamo gukinisha abanyeshuri, abandi bahitamo gushyira imbaraga mu gutegura amakipe y’abakiri bato bakazagaruka muri shampiyona mu myaka yindi.

Guhagarara kw’inkunga ya Azam, benshi bemeza ko byabagizeho ingaruka

Iyo uganiriye na benshi mu bayobozi b’amakipe yo mu cyiciro cya kabiri, bakubwira ko inkunga ya Azam yari ifatiye runini amakipe menshi, kuko byatumaga nibura amakipe yizera kugera ku kibuga nta mbongamizi.

Umwe yagize ati "Ariya mafaranga hari abavuga ngo twari duke, ariko twarafashaga cyane kuko icyiciro cya kabiri nta mishahara itangwa, hari aho rwose byabaga byoroheye buri kipe kugera ku kibuga kandi na mpaga zari zimaze kugabanuka".

La Jeunesse ni imwe mu makipe bivugwa ko yamaze gusezera
La Jeunesse ni imwe mu makipe bivugwa ko yamaze gusezera
La Jeunesse yajyaga inahatana mu gikombe cy'Amahoro
La Jeunesse yajyaga inahatana mu gikombe cy’Amahoro

Club Licensing, amakipe arasabwa ibirenze ubushobozi bwayo

Amakipe y’icyiciro cya kabiri hari byinshi asabwa bisa n’ibyo mu cyiciro cya mbere harimo ibibuga byemewe, gahunda yanditse y’igihe kirambye yo guteza imbere umupira w’amaguru mu bana, aho ku makipe yo mu cyiciro cya kabiri bagomba nibura kugira ikipe y’abana bari munsi y’imyaka 13. Amasezerano y’akazi n’abakinnyi bose b’ikipe yometseho n’ubwishingizi bwo kwivuza.

Ku bijyanye n’ikibuga gishobora kugora amakipe menshi ugereranyije n’ubushobozi bwayo, harimo kuba ifite ikibuga cyangwa ifitanye amasezerano na nyir’ikibuga ayiha uburenganzira bwo gukiniraho imikino y’amarushanwa ya FERWAFA ikipe izitabira, Kuba ikibuga ari icy’ubwatsi karemano cyangwa ubukorano.

Ikibuga kigomba kandi kuba nibura gifite uruzitiro rutandukanya ikibuga n’abafana, urwambariro, ubwiherero bwujuje ibisabwa, kugira ibiro birimo ibyangombwa byose birimo mudasobwa, internet access,utubati two gushyinguramo dosiye n’ibirango by’ikipe.

Aha naho kandi Kigali Today yaganiriye n’umuyobozi w’imwe mu makipe yamaze gusezera mu cyiciro cya kabiri, adutangariza ko hari byinshi babonye batahita bashobora uyu mwaka, harimo n’umubare munini w’abantu basabwa guhemba kandi nta bushobozi.

Inkunga y’uturere yagonze amwe muri ayo makipe

Ubusanzwe amakipe y’icyiciro cya kabiri yagenerwaga amafaranga angana na miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda, hagakurwamo amafaranga y’ibihano ku makarita y’umutuku n’umuhondo, ikipe nibura igasigarana 2, 500, 000 Frws.

ati "Ubukungu bwifashe nabi pe, erega buriya Azam yari ifatiye runini amakipe yacu,
ariya mafaranga batangaga mu cyiciro cya kabiri yari menshi ku makipe menshi kabisa kuko ubusanzwe ntiduhemba abakinnyi".

Amwe mu makipe yamaze gutangaza ko atazitabira shampiyona y’uyu mwaka, Club Licensing ihagarika andi by’agateganyo

Kugeza ubu amwe mu makipe yamaze kwandika amenyesha ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ko batazitabira iyi shampiyona y’uyu mwaka, ndetse harimo n’amakipe yahagaritse gukina iyi shampiyona by’igihe kirekire.

Nyagatare na United Stars ntizizagaragara muri shampiyona
Nyagatare na United Stars ntizizagaragara muri shampiyona

Amakipe kugeza ubu bivugwa ko atazitabira shampiyona ni Esperance, United stars, Pepiniere, La Jeunesse na Nyagatare na Unity FC.

Kugeza ubu kandi mu gihe umwaka ushize hakinnye amakipe 23 , uyu mwaka amakipe amaze kwiyandikisha ni 16, ari yo Etoile de l’est, Akagera, Rwamagana, Amagaju, Kirehe, Alpha, Hope, Giticyinyoni, Impeesa, Intare, Interforce, Vision FC, Vision JN FC, Gasabo United, SEC na ASPOR.

Amagaju ni imwe mu makipe yujuje ibisabwa azagaragara muri shampiyona uyu mwaka
Amagaju ni imwe mu makipe yujuje ibisabwa azagaragara muri shampiyona uyu mwaka

Muri aya makipe yasabye icyemezo cyo kwitabira amarushanwa, amakipe 11 gusa ni yo yamaze kwemererwa, andi na yo yamenyeshejwe na FERWAFA ibibura.

Amakipe yemerewe kwitabira: Etoile De L’Est FC,Rwamagana City FC, Amagaju FC,Alpha FC, Rutsiro FC,Giticyinyoni SC,Vision FC, SEC FC,Pepinier FC ndetse na Vison JN FC.

Amakipe ataruzuza ibisabwa nk’uko byatangajwe na FERWAFA

Akagera FC:  Nta masezerano y’ababyeyi b’abana, nta Fotokopi z’amarangamuntu y’ababyeyi b’abana, nta Ndangamanota z’abana, nta mpamyabumenyi na Licences by’abakozi.

Kirehe FC : Harabura umushinga wanditse w’iterambere ry’umupira w’amaguru w’abana, ubuzimagatozi bwa burundu, nta masezerano y’ikibuga kuko icyo basanzwe bakiriraho kitemewe, kwishyura imyenda bafitiye Kalisa Francois na Hakorimana Hamadi kuko igihe bajuririye imyanzuro bamenyeshejwe ku ya 12 Nzeri 2019 cyari cyarenze.

Impeesa FC: Hari ikibazo cy’amakimbirane ashingiye ku izina ry’ikipe na nyir’ikipe mu rwego rw’amategeko kigomba kubanza gukemurwa n’inzego zibifitiye ububasha.

Intare FC: Urutonde rw’ikipe y’abana ruriho abana 13 barengeje imyaka bityo barasabwa kuzuza urutonde, ubuzimagatozi, seritifika y’umutoza w’abana, impamyabumenyi ya muganga, seritifika y’uhagarariye iterambere ry’umupira w’abana, ibyangombwa by’umukozi ushinzwe umutungo ndetse n’impamyabumenyi ya SG ’Umuvugizi w’ikipe.

Interforce FC: Harabura ibyangombwa by’ikipe y’abana, ibyangombwa by’umujyanama mu mategeko, ubuzimagatozi, impamyabumenyi y’ushinzwe umutungo w’ikipe ndetse kandi hakenewe undi mutoza utari Nkotanyi Ildephonse kuko uyu ari muri Police FC.

Gasabo United: Harabura amasezerano y’ikibuga ndetse n’ubuzimagatozi.

ASPOR FC: Harabura ibyangombwa by’abana ndetse n’iby’abakozi b’ikipe barimo; iby’umucungamutungo, impamyabumenyi ya muganga ndetse n’umutoza mukuru.

Haratekerezwa impinduka mu mikinire ya Shampiyona

Kubera umubare muto w’amakipe ndetse n’izindi mbogamizi zagiye zigaragazwa n’amwe mu makipe yakinaga shampiyona mu buryo bw’amatsinda abiri, aho batekereza ko uyu mwaka amakipe yakina nk’itsinda rimwe buri kipe igahura n’indi, nk’uko bigenda mu cyiciro cya mbere.

Ese amakipe yo mu cyiciro cya kabiri ahemba abakozi bayo?

Umwe mu bayobozi b’ikipe twaganiraga, yadutangarije ko nta mukinnyi bahemba, ahubwo iyo batsinze babona agahimbazamusyi k’ibihumbi 15, ubu bikaba bishobora kugabanuka kuko inkunga babonaga iturutse mu karere yagabanutse.

Amwe mu makipe yagiye azamura bamwe mu bakinnyi bazwi mu Rwanda

Mugiraneza Jean Baptiste, Iranzi Jean Claude, Ndayishimiye Eric Bakame, Ndoli Jean Claude, Ngabo Albert, Mugisha Gilbert, Imanishimwe Emmanuel n’abandi benshi cyane ni bamwe mu bakinnyi bazwi cyane bagiye bazamukira mu makipe yo mu cyiciro cya kabiri kugeza ubu asa nk’ari kugenda abura imbaraga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ni byiza ko batekereje ko amakipe agomba kugira ikipe z’abana Arimo uzasanga nubundi harimo abana barengeje imyaka, cg barababaruje ku mazina ya barumuna babo I Rwamagana byarabaye kandi ntiwarabukwa. Ni byinshi umuntu yavugaho gusa nta ruhande rutarimo amakosa

James yanditse ku itariki ya: 4-11-2019  →  Musubize

Sorwathe ko mutayivuzemo ibyayo bimeze gute????

Abz yanditse ku itariki ya: 2-11-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka