Ibyo wamenya bitegereje abakunzi b’umupira w’amaguru muri iyi Weekend

Impera z’iki cyumweru zitezweho byinshi mu mupira w’amaguru wo mu Rwanda, ahateganyijwe kumenyekana amakipe azazamuka mu cyiciro cya mbere ndetse no gukina umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro.

Guhera kuri uyu wa Gatandatu mu Rwanda hateganyijwe imikino itandukanye mu mupira w’amaguru ifite icyo isobanuye ku bahatanira ibikombe ndetse no guhatanira kuzamuka mu cyiciro cya mbere.

Ni ayahe makipe azakinira bwa mbere i Huye Final y’Igikombe cy’Amahoro?

Saa cyenda z’amanywa zo kuri uyu wa Gatandatu kuri Kigali Pelé Stadium, ikipe ya Rayon Sports irakira ikipe ya Mukura VS mu mukino wo kwishyura wa ½ mu gikombe cy’Amahoro.

Umukino ubanza wabereye kuri Stade Huye Rayon Sports yatsinze Mukura ibitego 3-2, bivuze ko Mukura kugira ngo isezerere Rayon Sports biyisaba kuyitsinda ibitego 2-0 cyangwa indi ntsinzi ifite ikinyuranyo cy’ibitego birenze kimwe, cyangwa se ikaba na yo yayitsinda 3-2 hakitabazwa penaliti.

Kuri iyi Stade kandi, kuri iki Cyumweru tariki 14/05, APR FC izahakirira ikipe ya Kiyovu Sports na yo mu mukino wo kwishyura, aho umukino ubanza i Bugesera amakipe yombi yari yanganyije igitego 1-1. Nyuma y’uyu mukino nibwo hazamenyekana amakipe abiri azakina umukino wa nyuma uzabera i Huye.

APR na Kiyovu Sports ni umwe mu mikino itegerejwe mu mpera z'iki cyumweru
APR na Kiyovu Sports ni umwe mu mikino itegerejwe mu mpera z’iki cyumweru

Hashobora kumenyekana amakipe azamuka mu cyiciro cya mbere

Mu gihe hamaze iminsi hakinwa imikino ya Playoffs ihuza amakipe ane yabaye aya mbere mu cyiciro cya kabiri, ari kwishakamo abiri azazamuka mu cyiciro cya mbere.

Kuri iki Cyumweru harakinwa imikino ibiri aho Etoile de l’Est ya mbere n’amanota 10 yakirwa na Gicumbi ya gatatu n’amanota ane, naho Amagaju ya kabiri n’amanota atandatu akakira Vision ya nyuma n’amanota abiri.

Etoile de l’Est itsinze uyu mukino yaba izamutse ndetse ikaba inegukanye igikombe bidasubirwaho, mu gihe Amagaju nayo yaramuka atsinze uyu mukino yaba azamutse mu cyiciro cya mbere.

Rayon Sports y’abagore ifite icyizere cyo kwegukana igikombe

Muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri cy’abagore yanakurikiwe cyane kurusha iy’icya mbere kubera ikipe ya Rayon Sports, haraza gukinwa imikino ya nyuma kuri iki Cyumweru ibera mu karere ka Bugesera.

Guhera saa sita z’amanywa hazakinwa umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu, umukino uzahuza ikipe ya APR WFC n’ikipe ya Nasho WFC, maze ku i Saa Cyenda hakinwe umukino wa nyuma uzahuza ikipe ya Rayon Sports n’Indahangarwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Namateka mbega rayon we!! Urashimishije uryoshe nkubuki. Ingamba ni ntugasaze+ntugasubirinyuma.

Elias yanditse ku itariki ya: 4-06-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka