Ibyo ukwiye kumenya kuri shampiyona y’icyiciro cya mbere itangira uyu munsi

Nyuma y’amezi ane Rayon Sports yegukanye igikombe cya shampiyona iheruka irusha mukeba APR amanota arindwi, shampiyona y’icyiciro cya mbere umwaka wa 2019/2020 uratangira kuri uyu wa gatanu.

Umukino wa mbere mu mikino 240 ya shampiyona y’icyiciro cya mbere urahuza AS Kigali na APR kuri Stade ya Kigali saa cyenda. Kureba uyu mukino ni ukwigira ku kibuga, utarajyayo ibyawo azabibarirwa kuko nta televiziyo iwerekana.

Uretse guturana kudasanzwe kandi ni nako bizagenda ku yindi mikino yose ya shampiyona aho abashaka kuyireba bazajya bigira ku bibuga.

Shampiyona uyu mwaka ntizaba yitwa Azam Rwanda Premier League
Shampiyona uyu mwaka ntizaba yitwa Azam Rwanda Premier League

Gusa ibi si ko byari bisanzwe kuko kuva muri 2015, abakunzi ba ruhago y’u Rwanda bari bafite amahitamo yo kurebera imikino ku bibuga cyangwa kuri televiziyo ku bari bafite ifatabuguzi rya AZAM TV ,ari nayo yari umuterankunga wa ruhago kugeza ubwo isheshe amasezerano yari ifitanye na Ferwafa.

Igikombe kiruta ibindi cyakinwe nta byapa by'umuterankunga nk'uko bisanzwe
Igikombe kiruta ibindi cyakinwe nta byapa by’umuterankunga nk’uko bisanzwe

Iki ni kimwe mu bizaranga shampiyona y’u Rwanda, gusa si cyo cyonyine

Bimwe mu byo wari ukwiye kumenya kuri iyi shampiyona

Shampiyona itangiye idafite izina n’umuterankunga nyuma y’aho AZAM TV ikuriyemo akarenge

Iyi televiziyo yari yaratangiye kwerekana shampiyona y’u Rwanda muri 2015, ikaba iherutse guhagarika amasezerano yari ifitanye na Ferwafa imburagihe dore ko hari hagisigaye umwaka umwe ngo amasezerano arangire.

Bivugwa ko imikorere idahwitse ariyo yatumye AZAM ihitamo guha ikarita itukura Ferwafa ndetse ikanahagarika inkunga yayiteraga aho amasezerano y’imyaka itanu bagiranye yari kuzarangira itanze miliyoni ebyiri n’ibihumbi 350 by’amadorali ya Amerika.

N’ubwo itari ifite ubushobozi bwo kwerekana imikino yose, AZAM TV yerekanaga myinshi mu mikino ikomeye ya shampiyona AHO umwaka w’imikino uheruka, AZAM TV yari yerekanye imikino irenga 80.

Uretse kuba abakunzi ba ruhago batabasha kongera kureba imikino kuri televiziyo, gusesa amasezerano kwa AZAM kujyanye n’inkunga yateraga amakipe ndetse kugeza ubu Rayon Sports ikaba itarashyikirizwa miliyoni yagombaga guhabwa nk’ikipe yatwaye shampiyona.

Kuba shampiyona idafite umuterankunga bitumye itangira itagira n’izina kuko ubusanzwe yitirwa umuterankunga.

Abatoza badafite ibyangombwa bashyizwe ku ruhande abarundi batoza mu Rwanda baruta abanyarwanda

Amabwiriza ya Ferwafa asaba buri mutoza wo mu cyiciro cya mbere kuba afite byibura icyangombwa cya CAF cyo ku rwego rwa mbere (Licence A) cyangwa ikindi kitari icya CAF ariko biri ku rwego rumwe.

Ibi byatumye bamwe mu batozaga nk’abatoza bakuru bajya kungiriza basimbuzwa abanyamahanga aho u Burundi burusha u Rwanda umubare w’abatoza amakipe yo mu cyiciro cya mbere mu Rwanda.

Bisengimana Justin utoza Bugesera ni umwe mu batoza bafite Licence A ya CAF
Bisengimana Justin utoza Bugesera ni umwe mu batoza bafite Licence A ya CAF

Benshi mu batoza bagonzwe no kutagira icyangombwa (Licence A) cya CAF ubu barungirije abandi nta kazi bafite (Ruremesha Emmanuel, Masudi Juma, Saidi Abedi Makasi, Nduhirabandi Abdulkarim, Banamwana Camarade).

Ikibazo cy'ibyangombwa cyatumye Ruremesha Emmanuel ajya kuba umutoza wungirije muri Kiyovu Sports
Ikibazo cy’ibyangombwa cyatumye Ruremesha Emmanuel ajya kuba umutoza wungirije muri Kiyovu Sports

Mu batoza bakuru 16, abarundi ni batanu Haringingo Francis (Police FC), Mugunga ‘Buruchaga’ Dieudone (Kiyovu SC), Nduwantare Ismaili Jean Marie (Gicumbi FC), Niyomugabo Amars (Musanze FC) na Rukundo Jean De Dieu (Espoir FC)
Abatoza b’abanyarwanda ni bane ari bo Eric Nshimiyimana wa AS Kigali, Yves Rwasamanzi wa Marines , Justin Bisengimana wa Bugesera na Seninga Innocent utoza Etincelles FC.

Nk’uko bimaze kumenyerwa kandi iyi shampiyona itangiye abatoza benshi barahinduye amakipe aho abatoza babiri bonyine batangiranye amakipe bahozemo muri shampiyona iheruka. Abo batoza ni Yves Rwasamanzi wa Marines na Mbarushimana Abdu wa Muhanga.

Abatoza bashya binjiye muri shampiyona y’u Rwanda ni umunya-Mexique Javier Martinez Espinoza wa Rayon Sports, umunya-Maroc Adil Mohammed Erradi wa APR, umutoza wa Gasogi Unted Guy BUKASA wo muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo. Hari kandi na Mugunga ‘Buruchaga’ Dieudone utoza Kiyovu SC, Nduwantare Ismaili Jean Marie waje muri Gicumbi FC, Niyomugabo Amars wa Musanze FC n’umunya-Sweden Stephan Hansson wa Heroes FC

Umutoza mukuru wa APR FC Mohammed Adil Erradi avuga ko yifuza gutsinda imikino yose
Umutoza mukuru wa APR FC Mohammed Adil Erradi avuga ko yifuza gutsinda imikino yose
Heroes nayo ifite umutoza ukomoka muri Sweden
Heroes nayo ifite umutoza ukomoka muri Sweden

Amasaha si yayandi

Byari byarabaye ihame ko imikino ya shampiyona y’icyiciro cya mbere itangira saa cyenda n’igice z’amanwa uretse imikino imwe n’imwe yatangiraga nyuma gato.GUsa uyu mwaka imikino yosa izajya itangira saa cyenda zuzuye.Hatabayeho impinduka,imikino itau yonyine niyo yatangira ku yandi masaha harimo umukino uzahuza Rayon Sports na AS Kigali ku munsi wa kabiri wa shampiyona uzatangira saa kumi n’ebyiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka