Bimwe mu byo wamenya mbere y’umukino uzahuza Amavubi na Ethiopia

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda na Ethiopia kuri iki cyumweru baraza kuba bakina umukino ubanza wo gushaka itike yo kwerekeza muri CHAn izabera muri Ethiopia muri Mutarama 2018

Antoine Hey utoza Amavubi ufite icyizere cyo kuba yasezerera Ethiopia
Antoine Hey utoza Amavubi ufite icyizere cyo kuba yasezerera Ethiopia

Bimwe mu byo twamenya kuri uyu mukino

1. Ubwo aya makipe yaherukaga guhura muri aya marushanwa, Ethiopia yari yasezereye u Rwanda kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo

Ikipe y’u Rwanda Amavubi yabuze itike yo kujya mu gikombe cya Afurika gikinwa n’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN), nyuma yo gusezererwa na Ethiopia hitabajwe za penaliti mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku wa gatandatu tariki 27/07/2013.

Muri uwo mukino Amavubi yasabwaga gutsinda ibitego 2-0 kugirango ibashe kujya muri CHAN, ariko yagombaga kubanza kwishyura igitego kimwe yatsindiwe muri Ethiopia mu mukino ubanza.

Icyo gitego kimwe Amavubi yakibonye ku munota wa 68, gitsinzwe na Ndahinduka Michel, maze iminota 90 irangira ari igitego 1-0 bivuze ko amakipe yombi yanganyaga igitego 1-1 mu mikino yombi, maze hahita hitabazwa za penaliti, ariho Ethiopia yatsinzemo 6 kuri 5 z’u Rwanda.

Mu gutera penaliti, Ndoli Jean Claude, umunyezamu w’u Rwanda yakoze akazi yasabwaga akuramo penaliti imwe ya Ethiopia ndetse anatsinda penaliti yitereye ku giti cye, ariko Bayisenge Emery na Usengimana Faustin barazihusha, ari nabyo byatumye u Rwanda rusezererwa.

2. Faustin Usengimana, ni we mukinnyi usigaye mu bari basezerewe na Ethiopia icyo gihe


Dore abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi

U Rwanda: Ndoli Jean Claude, Mugiraneza Jean Baptiste , Usengimana Faustin , Bayisenge Emmery , Rusheshangoga Michel , Sibomana Abouba , Kagere Meddie , Ndahinduka Michel , Hategekimana Aphrodis , Buteera Andrew , Sibonama Patrick

Usengimana Faustin ugiye kongera guhura na Ethiopia
Usengimana Faustin ugiye kongera guhura na Ethiopia

Ethiopia: Jemal Tasein , Degu Debebe, Aynalem Mailu 5, Abeban Butako 4, Behailu Assefa , Adis Hintsa , Tesifaye Alebachew , Minyahel Teshome , Adane Girma , Shemeles Bekele 7, Umedi Ukuri 11.

3. Ethiopia yashoboraga kuba yarabonye itike itiriwe ikina n’u Rwanda (Yashoboraga kwakira

igihugu cya Ethiopia ni kimwe mu bihugu byari byahataniye kuzakira iri rushanwa ,a ho yari ihanganye na Guinee Equatorial , ndetse na Maroc, gusa byaje kurangira Maroc ariyo ibyegukanye

4. Ubwo baheruka gukina umukino wa gicuti, Amavubi yatsinze Ethiopia, mu babitsinze nta n’umwe uhari

Ni umukino wa gicuti wari mu rwego rwo kwitegura umukino wa Ghana mu gushaka itike ya CAN 2017, uyu mukino wabereye kuri Sitade Amahoro, Amavubi yitwaye neza atsinda Ethiopia ibitego 3-1.

Ibitego by’Amavubi byatsinzwe na Sugira Ernest, Tuyisenge Jacques na Mugiraneza Jean Baptiste Migi, kugeza ubu abatsinze ibyo bitego nta n’umwe uri muri iyi kipe.

5.Umukinnyi uzwi cyane muri Ethiopia, ikipe ye yaramwimanye

Salhadin Said na Gadissa Mebrate bakinira ikipe ya Saint George ntibabashije kwitabira ubutumire bw’umutoza, aho ikipe bakinira yavuze ko aba bakinnyi bafite imvune, uyu Salhadin Said kandi ari no mu bakinnyi 30 bitwaye neza muri Afurika uyu mwaka bazatoranywamo uwitwaye neza.

Salahdin Said kizigenza wa Ethiopia
Salahdin Said kizigenza wa Ethiopia

6. Imikino buri kipe iheruka gukina

Mu mikino itanu buri kipe iheruka gukina, u Rwanda ni rwo rwitwaye neza kurusha Ethiopia, kuko u Rwanda rwatsinze ibiri, runganya ibiri rutsinda umwe, mu gihe Ethiopia yatsinzwe kabiri, inganya kabiri, itsinda rimwe.

Ethiopia

Ethiopia 3 - 0 Djibouti
Zambia 0 - 0 Ethiopia
Ethiopia1 - 1 Sudan
Sudan 1 - 0 Ethiopia
Botswana 2 - 0 Ethiopia

Rwanda

Tanzania 1 - 1 Rwanda
Rwanda 0 - 0 Tanzania
Rwanda 2 - 1 Sudan
Uganda 3 - 0 Rwanda
Rwanda 2 - 0 Uganda

Hagati yayo

Aya makipe mu mikino ine aheruka gukina, u Rwanda rwatsinze Ethiopia inshuro eshatu, Ethiopia itsinda u Rwanda rimwe, ari naryo ryari rifite agaciro gakomeye kuko byakurikiwe n’uko Ethiopia yaje guhita isezerera Amavubi ubwo icyo gihe bashakaga itike yo kwerekeza muri CHAN ya 2014.

21/11/15 Ethiopia 0 - 1 Rwanda

28/08/15 Rwanda 3 - 1 Ethiopia

27/07/13 Rwanda 1 - 0 Ethiopia

14/07/13 Ethiopia 1 - 0 Rwanda

7. Abakinnyi bashobora kubanza mu kibuga

Mu izamu: Ndayishimiye Eric Bakame
Inyuma: Manzi Thierry, Kayumba Sother, Usengimana Faustin

Hagat: Iradukunda Eric Radu, Bizimana Djihad, Mukunzi Yannick, Manishimwe Djabel, Rutanga Eric

Imbere: Nshuti Innocent na Mico Justin

Uyu mukino uteganyijwe kuri iki cyumweru tariki 05/11/2017 guhera i Saa Cyenda z’amanywa, mu gihe uwo kwishyura uzabera kuri Stade Amahoro tariki ya 12/11/2017.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka