Ibyo muri Yanga byaranze, Eric Rutanga azakinira Police FC

Eric Rutanga wahoze ari Kapiteni wa Rayon Sports, ibye byo kujya muri Young Africans yo muri Tanzania byarapfuye, ubu yiteguye gukinira Police Fc mu mwaka utaha w’imikino

Eric Rutanga wari umaze imyaka itatu muri Rayon Sports ndetse akanayibera kapiteni mu mwaka w’imikino ishize, mu minsi ishize ni bwo yaguzwe n’ikipe ya Police FC ndetse anayisinyira amasezerano y’imyaka ibiri.

Eric Rutanga azakinira Police Fc mu mwaka utaha w'imikino
Eric Rutanga azakinira Police Fc mu mwaka utaha w’imikino

Nyuma yaho haje kumvikana andi makuru y’uko uyu mukinnyi yaje kumvikana n’ikipe ya Yanga yo muri Tanzania akaba yazayikinira mu mwaka utaha w’imikino, ibi byanatumye ikipe ya Rayon Sports yavugaga ko akiri umukinnyi wayo imuha urupapuro rumurekura (Release letter).

Eric Rutanga yari Kapiteni wa Rayon Sports mu mwaka ushize w'imikino
Eric Rutanga yari Kapiteni wa Rayon Sports mu mwaka ushize w’imikino

Guhabwa Release letter na Rayon Sports, byaje nyuma y’aho uyu mukinnyi yemeye gusonera ikipe ya Rayon Sports ibirarane yari imufitiye birimo amafaranga yasigaye ubwo yasinyaga andi masezerano y’imyaka ibiri, imishahara ndetse n’uduhimbazamusyi.

Kugeza ubu gahunda ya Eric Rutanga yo kwerekeza mu ikipe ya Yanga yamaze gupfa nk’uko yanabiduhamirije mu kiganiro twagiranye, ndetse iyi kipe ya Yanga ikaba yaramaze no gusinyisha undi mukinnyi mushya ukina inyuma ku ruhande rw’ibumoso.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka