Ibyangombwa bya FIFA byemerera Rafael da Silva gukinira Rayon Sports byageze muri FERWAFA

Rutahizamu w’umunya-Brazil Rayon Sports iheruka kugura, yamaze kwemererwa gukina mu Rwanda

Jonathan Rafael da Silva umaze iminsi akora imyitozo muri Rayon Sports, yamaze kwemererwa gukinira Rayon Sports, ni nyuma yo guhabwa icyemezo na FIFA cyizwi nka ITC (International Transfer Certificate).

Jonathan Rafael da Silva amaze ibyumweru hafi bibiri akora imyitozo muri Rayon Sports
Jonathan Rafael da Silva amaze ibyumweru hafi bibiri akora imyitozo muri Rayon Sports

Nyuma yo kubona iki cyangombwa, hasigaye umwanzuro wa FERWAFA kuko nirwo rwego rwonyine rusigaye ngo rumuhe ikarita yo gukinira Rayon Sports.

ITC yaturutse muri FIFA ubu yageze muri FERWAFA
ITC yaturutse muri FIFA ubu yageze muri FERWAFA

Mu kiganiro twagiranye n’umutoza wa Rayon Sports, yadutangarije ko igihe cyose yabona ibyangombwa ashobora kuba yamubanza ku ntebe y’abasimbura cyangwa akaba yanamubanzamo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

FEFWAFA Nigaragaze ubunyangamugayo itange ibyangombwa vuba byuyumukinnyi

peter yanditse ku itariki ya: 12-12-2018  →  Musubize

AZABIKORA DA SILVA KABISA

AKILA yanditse ku itariki ya: 11-12-2018  →  Musubize

Njye ntegereje kureba ubunyangamugayo bwa FERWAFA, niba bataza kumwima icyangombwa kugeza umukino wa APR na rayon urangiye!

hhhhhhhhhhj yanditse ku itariki ya: 11-12-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka