Ibiza bihinduye amasaha y’umukino wa Mukura na Etincelles

Umukino wa shampiyona wagombaga guhuza Mukura na Etincelles kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 mata 2018, washyizwe saa kumi n’imwe( 17hoo) aho kuba saa cyenda n’igice(15h30) nk’uko byari biteganyijwe.

Umukino hagati y'aya makipe yombi wegejwe imbere kubera ibiza
Umukino hagati y’aya makipe yombi wegejwe imbere kubera ibiza

Impinduka z’amasaha kuri uyu mukino zatewe nuko ikipe ya Etincelles yakerejwe mu rugendo n’uruzi rwa Nyabarongo rwuzuye rugatuma umuhanda Rubavu-Ngororero- Muhanga utaba Nyabagendwa.

Etincelles yari yakoresheje uyu muhanda ijya i Huye nyuma yo gusanga Nyabarongo yuzuye byabaye ngombwa ko ikata ikajya guca mu muhanda Rubavu-Musanze-Kigali.

Mbere y’uyu mukino w’umunsi wa 18 wa Shampiyona Mukura iri kumwanya wa 9 n’amanota 22,naho Etincelles yo iri kumwanya wa 5 n’amanota 27.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka