Ibitego byaje - Sugira nyuma yo kugaruka mu bazakina na Maroc

Rutahizamu w’Amavubi Sugira Ernest wemerewe noneho gukina umukino uzahuza Amavubi na Maroc, yatangaje ko yizeye ko kuri uyu mukino bazitwara neza bakabona ibitego

Kuri uyu wa Gatanu guhera I Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba,kuri Stade de la Réunification iherereye mu mujyi wa Douala muri Cameroun, hategerejwe umukino uzahuza ikipe y’igihugu y’u Rwanda na Maroc.

Uyu ni umukino usobanuye byinshi ku mpande zombi, kuko igihe Maroc yawutsinda yahita ibona itike ya ¼ cy’irangiza, Amavubi yawutakaza amahirwe agasigara ari make cyane, mu gihe yaramuka iwutsinze amahirwe yo kuzamuka yaba ari menshi.

Ni umukino ku ruhande rw’Amavubi bazaba bagaruye rutahizamu Sugira Ernest utarakinnye umukino ubanza kubera amakarita y’umuhondo yabonye mu mikino yabahuje na Ethiopia mu guhatanira itike ya CHAN.

Sugira Ernest ati ibitego byaje
Sugira Ernest ati ibitego byaje

Mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma y’imyitozo yo kuri uyu wa Gatatu, Sugira Ernest yavuze ko ku mukino wa Uganda batagize amahirwe yo kubona ibitego ariko bari bakinnye neza, akaba yizeye ko ku mukino wa Maroc bazabona ibitego.

Yagize ati “Ku mukino wa Uganda nta gitego cyabonetse ariko ni amahirwe makeya kuko uburyo twaraburemye ariko biranga mu mupira ni ko bigenda, ubungubu nacyeka ko bizagenda neza, ibitego byaje tugomba no kubitsinda byinshi”

Inkuru zijyanye na: CHAN2020

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka