Ibirego bya AS Muhanga na Nyanza FC byatumye hasubikwa imikino ya ½

Ku wa Gatandatu tariki 11 Kamena 2022, hari hategerejwe imikino ibanza ya 1/2 mu cyiciro cya kabiri, ariko yasubitswe kubera amakipe yatanze ibirego nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA).

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, Muhire Henry, umunyamabanga wa FERWAFA, yavuze ko bayisubitse kugira ngo habanze hakurikiranwe ibirego byatanzwe na Nyanza FC ndetse na AS Muhanga.

Yagize ati "Bijyanye n’ibibazo turimo kubonamo twashyikirijwe n’amwe mu makipe yagiye atanga ibirego by’ibitaragenze neza mu mikino iheruka."

Ikipe ya AS Muhanga yareze ikipe ya Rwamagana yayisezereye muri ¼, ko mu mukino ubanza wabereye i Rwamagana AS Muhanga igatsinda 1-0 Rwamagana City, muri uwo mukino yakinishije umukinnyi utari wemerewe gukina kuko yari afite amakarita atatu y’umuhondo.

Nyanza FC yo yareze ikipe ya InterForce, ivuga ko umutoza wayo Munyeshema Gaspard utari wemerewe gutoza umukino wo kwishyura wabereye i Nyanza, kuko yabonye ikarita y’umutuku mu mukino ubanza, yagaragaye ku murongo w’abatoza i Nyanza hari amabwiriza arimo gutanga bityo bigafatwa nko gutoza.

Imikino ibanza yari iteganyijwe ku wa Gatandatu yimuriwe mu cyumweru gitaha
Imikino ibanza yari iteganyijwe ku wa Gatandatu yimuriwe mu cyumweru gitaha

Ikipe ya Nyanza FC ariko yabanje guhabwa igisubizo, ariko irongera izana ibimenyetso byatumye kugeza ubu ikirego cyayo nacyo gikomeza gukurikirana.

Imyanzuro izafatwa kuri ibi birego by’aya makipe yatumye imikino ibanza ya 1/2 ishyirwa ku itariki ya 13 na 14 Kamena 2022.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka