Ibintu 9 bishobora gukomeza umukino wa Musanze na Rayon Sports

Ni umukino w’umunsi wa 25 wa Shampiona y’icyiciro cya mbere uzahuza ikipe ya Rayon Sports na Musanze, ukaba kuri uyu wa Gatandatu ku kibuga cya Musanze

Ni amakipe abiri adahuje ibyo arwanira kugeza ubu bitewe n’aho Shampiona igeze, gusa buri kipe ifite intego yifuza kugeraho kandi idatakaje umukino, bigatuma uyu mukino ushobora kuzaba ukomeye ku mpande zombi.

Mu mukino ubanza Rayon Sports yatsinze Musanze ibitego 4-1 (Ifoto:Inyarwanda)
Mu mukino ubanza Rayon Sports yatsinze Musanze ibitego 4-1 (Ifoto:Inyarwanda)

Ibi ni bimwe mu bishobora gukomeza uyu mukino

1. Umutoza wa Musanze wakiniye anatoza Rayon Sports

Habimana Sosthene bakunda kwita Lumumba, ni umwe mu bakinnyi babiciye mu ikipe ya Rayon Sports, aza no kuyibera umutoza wungirije, ndetse rimwe na rimwe akanaba umutoza mukuru, akaba mbere y’uyu mukino yaratangaje ko kuba yarayinyuzemo hari icyo yumva bishobora kumufasha mu gutsinda uyu mukino.

Habimana Sothene na Ndikumana Hamadi Katauti batoza Musanze bose banyuze muri Rayon Sports, n'ubwo Katauti atazaba ari kuri uyu mukino
Habimana Sothene na Ndikumana Hamadi Katauti batoza Musanze bose banyuze muri Rayon Sports, n’ubwo Katauti atazaba ari kuri uyu mukino

2. Umutoza Maso arifuza kwereka Musanze yahoze atoza ubushobozi bwe

Uyu mutoza Nshimiyimana Maurice uzwi nka Maso wigeze gutoza iyi kipe nk’umutoza wungirije, hagati ya 2012 na 2014, yaje gutandukana n’iyi kipe nyuma yo kutumvikana n’abayobozi be ku musaruro iyi kipe yari iri kubona muri Shampiona ya 2013/2014, aho we yavuze ko avuye mu ikipe kubera amatiku yari mu ikipe ku bijyanye n’umusaruro muke, kuri iyi nshuro arifuza kwigaragariza iyi kipe ko akomeye

Rayon Sports iyoboye urutonde rwa Shampiona n'amanota 55
Rayon Sports iyoboye urutonde rwa Shampiona n’amanota 55

3. Abakinnyi bahoze muri Rayon Sports baza kujya muri Musanze

Mu ikipe ya Musanze, hagaragaramo abakinnyi bavuye muri iriya kipe berekeza mu ikipe ya Musanze, barimo Peter Otema ndetse na Moses Kanamugire wasezerewe n’iyi kipe, aba nabo bashobora kugora iyi kipe bahoze bakinira, gusa Rayon Sports nayo ifite Lomami Frank yakuye muri Musanze n’ubwo bitizewe ko azakina.

Kanamugire Moses (wambaye umutuku) yahoze muri Rayon ubu ari muri Musanze na Lomami Frank wahoze muri Musanze ubu ari muri Rayon
Kanamugire Moses (wambaye umutuku) yahoze muri Rayon ubu ari muri Musanze na Lomami Frank wahoze muri Musanze ubu ari muri Rayon

4. Ibibazo mu ikipe ya Rayon Sports

Iyi kipe ya Rayon Sports yerekeje i Musanze ivugawamo ibibazo bitandukanye, aho iyi kipe iheruka guhagarika umutoza Masudi Juma imushinja kutumvikana n’abatoza bagenzi be, ndetse no kutitwara neza ku mukino wahuje iyi kipe na Rivers United, hakiyongeraho no gutakaza rutahizamu Moussa Camara wagiye Dubai adasabye uruhushya

Moussa Camara yamaze gutoroka Rayon Sports, ubu yibereye i Dubai
Moussa Camara yamaze gutoroka Rayon Sports, ubu yibereye i Dubai

5. Musanze irashaka gukora agahigo ko kuzuza imikino 15 idatsindwa

Iyi kipe yo mu karere ka Musanze iheruka gutsindwa taliki 07/01/2017 n’Amagaju i Nyamagabe 1-0, nyuma ikaba imaze gukina imikino 12 ya Shampiona n’ibiri y’igikombe cy’Amahoro idatsindwa, ikaba yifuza kuzuza imikino 15 idatsindwa

Ikipe ya Musanze irashaka kuzuza imikino 15 idatsindwa
Ikipe ya Musanze irashaka kuzuza imikino 15 idatsindwa

6. Umutoza Maso nawe ashaka kugaragaza ko ashoboye

Nyuma y’aho Masudi Juma ahagarikiwe imikino ibiri, umutoza Nshimiyimana Maurice uzwi ku izina rya Maso, agomba nawe kwerekana ko n’ubwo ari umutoza wungirije ariko afite icyo ashobora kwerekana igihe yaba agiriwe icyizere akagirwa umutoza mukuru.

7. Benshi bavuze ko Rayon Sports yitsindishije ngo Musanze idasubira mu cyiciro cya kabiri

Ku ruhande rwa Musanze iki ni igihe cyo kwerekana ko ubwo iyi kipe yarokokaga kujya mu cyiciro cya kabiri itsinze Rayon Sports umwaka ushize, iyi kipe nayo ntiyabura kwerekana ko yatsinze Rayon Sports ibifitiye ubushobozi, gusa ntihabura ko hari n’abafana batekereza ko Rayon Sports yafashije Musanze, ineza yayigiriye ikaba yayisanga imbere ...

8.Rayon Sports irifuza kwiyunga n’abafana

Nyuma yo gusezererwa na Rivers United imbere y’abafana barenga ibihumbi 19, iyi kipe ya Rayon Sports ikeneye kongera guha ibyishimo abafana, cyane ko kugeza ubu hari benshi gusererwa bitarava mu mutwe

Rayon Sports ikeneye kongera gushimisha abafana
Rayon Sports ikeneye kongera gushimisha abafana

9. Musanze yihaye intego zo kutazatsindirwa ku kibuga gishya

Taliki 9 Gashyantare 2017, ni bwo Stade Ubworoherane (Stade y’akarere ka Musanze ) bayitashye ku mugaragaro nyuma y’igihe bayivugurura, kuva icyo gihe iyi kipe nta mukino n’umwe yari yahatsindirwa mu mikino itandatu imaze kuhakinira, ikaba ifite intego zo kutahatsindirwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Bavandimwe dukunda Gikundiro,yemwe no kubaba batayikunda dore umugani kdi ugana akariho,NIBA UTANAKUNDA URUKWAVU RWEMERERE KO RUZI KWIRUKA koko mubona Rayon muriki gihe hari gahunda yo gutakaza amanota dufite?oyaoya ntibikabeho turashaka kuzahura na APR FC twaramaze gutwara igikombe kareeee ikazabitwubahira.IMANA ibidifashemo

francis yanditse ku itariki ya: 29-04-2017  →  Musubize

bavandi mureke mbabwire ndabona musanze nta bushobozi i
fite bwo gutsinda rayon ahubwo twitegire gutsinda mukura naho uyuwo twawatsinze 3nayac ntawe tuyarwani

simeon yanditse ku itariki ya: 29-04-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka