Ibintu 10 umukino wa Rayon na Rivers usize mu mitwe y’abafana

Rayon Sports yakinnye umwe mu mikino y’ingenzi mu mateka yayo, umukino wayihuje na Rivers United yo muri Nigeria, mu majonjora y’irushanwa nyafurika (Confederation Cup).

Yanenzwe uburyo yapanze ikipe yabanjemo
Yanenzwe uburyo yapanze ikipe yabanjemo

Uyu mukino wari wabaye kuri wa Gatandatu tariki 22 Mata 2017, kuri Sitade Amahoro, washoboraga guhindura amateka ya ruhago y’u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga cyangwa se ugashyirwa mu gatebo kamwe n’indi mikino isanzwe iy’amakipe yo mu Rwanda ahura n’amakipe yo mu mahanga akayabisa akitambukira.

Mbere y’umukino, inzira zari ebyiri ku ruhande rwa Rayon. Inzira ya mbere kwari ugukabya inzozi, Rayon igasezerera Rivers ikagera mu cyiciro cy’amatsinda mu irushanwa nyafurika.

Inzira ya kabiri kwari ukubererekera Rivers igakomeza urugendo, kimwe n’andi makipe atandukanye yo mu Rwanda, Rayon igakomeza kurota amatsinda y’amarushanwa Nyafurika.

N'ubwo igiciro cyo kwinjira cyari hejuru abafana ba Rayon Sports bari amagana kuri Stade
N’ubwo igiciro cyo kwinjira cyari hejuru abafana ba Rayon Sports bari amagana kuri Stade

Mbere y’umukino, abatoza bari basobanukiwe izi nzira,abakinnyi bazizi n’abafana bamaze guhitamo.

Umukino warangiye Rayon Sports ifashe inzira ya kabiri, inaniwe kwishyura ibitego 2-0 yatsinzwe na Rivers mu mukino ubanza. Nta n’igitego na kimwe itsinze muri 3-0 yasabwaga gutsinda.

Uyu mukino kandi wasize werekanye byinshi, KT Sports yabahitiyemo 10.

1. Umupira w’amaguru mu Rwanda uracyari hasi ugereranije n’ibindi bihugu muri Afurika

Mbere y’uko aya makipe yombi ahura, Rayon Sports yari iyoboye shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda irusha APR FC iri ku mwanya wa kabiri amanota umunani n’umukino w’ikirarane. Naho muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Nigeria, Rivers yari ikurikiye izindi ku mwanya wa 18 mu makipe 20 yaratsinze imikino itanu yonyine muri 15.

Mu buryo bweruye, abafana ba APR Fc bari baje gushyigikira Rivers United
Mu buryo bweruye, abafana ba APR Fc bari baje gushyigikira Rivers United
No ku myitozo bari benshi
No ku myitozo bari benshi

Ibi byatumye bamwe mu bafana ba Rayon bizera ko ikipe yabo izasezerera Rivers bitayigoye nyamara birangira Rivers ihigitse Rayon mu buryo bworoshye, n’ibitego 2-0 mu mikino yombi. Ibi biba kandi nyuma y’aho APR FC yitabira amarushanwa Nyafurika uko umwaka utashye igataha itarenze umutaru.

2. Masudi Juma yananiwe guhagarika ikipe neza arahagarikwa

Benshi mu bakurikirana umupira w’amaguru banenze Masudi kuri uyu mukino kuba atarabashije gusoma umukino w’ikipe bakinaga. Benshi bibaza impamvu yakinnye neza mu mukino ubanza (n’ubwo yatsinzwe 2-0) ataramenya ikipe ariko agakina nabi mu mukino wo kwishyura, kandi nawe ubwe yarivugiye ko yabonye ikipe ndetse yanayize neza.

Abafana ba Rayon Sports ntibacitse intege, bakomeje gushyigikira ikipe yabo
Abafana ba Rayon Sports ntibacitse intege, bakomeje gushyigikira ikipe yabo

Benshi babihera ku mipangire y’ikipe, aho uyu mutoza yaba yari yagiriwe inama yo gushyira mu kibuga abakinnyi b’abatekinisiye kugira ngo babashe gusatira cyane ikipe ya Rivers United, ahubwo agashyira imbaraga mu bwugarizi.

3. Kuzamura ibiciro kwa Rayon ntibibuza abafana kuzura Stade

Ni ubwa mbere hari hagaragaye itike ihenze mu Rwanda aho itike mu myanya y’icyubahiro yaguzwe ibihumbi 20Frw, Igiciro kitari cyarigeze kibaho mu mateka y’u Rwanda. Nyamara iyi myanya y’icyubahiro niyo yahise yuzura ku ikubitiro, mu gihe n’indi myanya nayo abafana bari benshi bigaragara.

Andi mafaranga menshi yishyuwe ku mukino ni ku mikino yagiye ihuza ikipe y’igihugu Amavubi yahuye n’andi makipe yo yanze.

Tidiane Kone utaragize icyo afasha Rayon Sports muri iyi mikino mpuzamahanga
Tidiane Kone utaragize icyo afasha Rayon Sports muri iyi mikino mpuzamahanga
Moussa Camara nawe ariko ntiyagize icyo afasha Rayon Sports
Moussa Camara nawe ariko ntiyagize icyo afasha Rayon Sports

Uyu mukino w’ikipe ya Rayon Sports ni umwe mu mikino yabashije kwinjiza amafaranga kuri Stade, aho amakuru agera kuri Kigali Today avuga ko iyi kipe yinjije arengaho gato Miliyoni 33Frw. Nyuma yo gukuramo amafaranga yishyurwa ku kibuga ndetse n’aya kompanyi icuruza amatike, Rayon Sports iza gusigarana angana na milioni 24Frw.

4. Abayobozi ba Rayon Sports babeshye abakunzi ba ruhago ko nta televiziyo izerekana uyu mupira

Abayobozi ba Rayon Sports ntibatinye gutangariza ibitangazamkuru bitandukanye ko uyu mukino nta televiziyo izawerekana, banatangariza abafana ko utazaza ku kibuga nta handi azabasha kuwureba.

Televiziyo y’igihugu yaje kwerekana uyu mukino kandi abayobozi ba Rayon Sports bari babizi neza ko izawerekana. Ibi benshi bemeza ko byakozwe mu rwego kugira hinjire abantu benshi kuri sitade bityo amafaranga yiyongere.

Moussa Camara nawe ariko ntiyagize icyo afasha Rayon Sports
Moussa Camara nawe ariko ntiyagize icyo afasha Rayon Sports

5. Abakinnyi b’umupira w’amaguru muri Afurika baracyizera imbaraga z’amarozi

Hari ubuhamya bwinshi bw’abakinnyi n’abatoza b’umupira w’amaguru bakoresha amarozi ntibatinye no kugaragaragaza ko bizera izindi mbaraga zirenze ubuhanga bw’abakinnyi n’amayeri (tactics) by’umutoza.

Mbere y’umukino, umwe mu bashinzwe kwegeranya ibikoresho by’ikipe birimo imyambaro n’imipira (Kit Manager) wa Rayon Sports yafashe agacupa k’amazi agenda yirukankana na Nova Bayama nk’abari kwishyushya, agenda ayanyanyagiza mu izamu ikipe ya Rivers yabanjemo. Nnyuma arangije yihanagura intoki mu kibuga bigaragara ko ashobora kuba atari amazi nyayo.

Nyuma ukora akazi nk’ako mu ikipe ya Rivers nawe yahise afata agacupa k’amazi aragenda yegama ku izamu, akajya ajundika amazi yarangiza agacira mu izamu, abikora no ku giti cy’irindi zamu maze agacupa arakajugunya, ibyo byose uko byabaga niko abafana bavuzaga induru ku kibuga.

6 .Ubukeba hagati ya Rayon Sports na APR FC bwarenze imbibe

N’ubwo abayobozi b’amakipe basaba abafana gushyigikirana igihe imwe muri aya makipe yahuye n’ikipe yo mu mahanga, abafana bo ntibabikozwa. Mbere y’uko uyu mukino utangira, ubuyobozi bw’ikipe ya APR bwari bwasabye abafana kuzashyigikira ikipe ya Rayon Sports. Gusa abafana benshi barabigaramye, batangira gushyigikira ku mugaragaro iyi kipe kuva mu myitozo yayo kugeza ku munsi wa nyuma aho abenshi baje banambaye imyenda yanditseho Rivers United.

Mbere y’umukino wahuje APR n’ikipe ya Zanaco, ubuyobozi bw’Ikipe ya Rayon Sports na bwo bwari bwasabye abafana bayo gushyigikira APR muri uyu mukino ariko bamwe ntibabyumva bifanira Zanaco.

7. Gutsinda cyangwa gutsindwa kwa Rayon Sports ntibibuza "Gikundiro Forever" kuyishyigikira

Rayon yakinnye nabi ku buryo bugaragara nyamara abafana bayo bari mu itsinda ryiyise ‘Gikundiro Forever’ ntibyababujije gukomera amashyi no kuririmbira abakinnyi ba Rayon nyuma yo gusezererwa na Rivers United.

Ntibikunze kubaho ko ikipe yatsinzwe itanagaragaje ishyaka ihabwa amashyi n’abafana, ibi byaherukaga kugaragara kuri Stade Amahoro, ubwo Amavubi yatsindwaga n’ikipe y’iguhugu ya Ghana igitego 1-0 mu mwaka wa 2016.

Nyuma y’umukino abafana bakomeye amashyi abakinnyi n’abatoza b’Amavubi kuko yari yagaragaje umukino mwiza.

Ikipe ya Rayon Sports nayo nyuma yo kunanirwa gusezerera ikipe ya Rivers United, nta n’umukino mwiza ikipe yagaragaje, abafana biganjemo aba "Gikundiro Forever "birengagije uburyo umukino wagenze, bakomera amashyi abakinnyi babereka ko mu byiza no mu bibi babari inyuma. Nk’uko izina ryabo "Ibihe byose" ribivuga, aba bafana bagaragaje ko bazagwa inyuma ya Gikundiro yabo.

8. Abanya-Mali Moussa Camara na Tidiane Kone ntacyo bamariye Rayon Sports

Mu mikino itatu mpuzamahanga ikipe ya Rayon Sports iheruka gukina, Rayon Sports ntiyigeze ibona igitego na kimwe, muri iyi mikino ubusatirizi bwari buyobowe n’abakinnyi babiri bakomoka muri Mali ari bo Moussa Camara na Tidiane Kone.

Abafana ba Rayon Sports ntibazibagirwa igitego Ismaila Diarra yatsinze APR bagahita begukana igikombe cy'Amahoro
Abafana ba Rayon Sports ntibazibagirwa igitego Ismaila Diarra yatsinze APR bagahita begukana igikombe cy’Amahoro

Aba bakinnyi bari baje gusimbura umunya-Mali Ismaila Diarra n’Umugande Davis Kasirye bagurishijwe muri Dc Motema Pembe. Aba bombi bari basoje shampiona bafite ibitego 26 (13 buri wese), mu gihe Moussa Camara na Tidiane Kone kugeza ubu bafite ibitego 10. Uko Camara na Tidiane barushaho kudatanga umusuriro bari bategerejweho, ni ko Abafana ba Rayon bakomeza kwibuka Diarra na Kasirye

9. Rayon Sports yari igiye kujya mu matsinda itsinze gatatu gusa

Ikipe ya Rayon Sports mu mikino itanu ikinnye muri aya marushanwa, yatsinze imikino ibiri batsinze ikipe ya Wau Salaam yo muri Sudani y’Amajyepfo, itsindwa kabiri, inganya rimwe, iyo iza gutsinda uyu mukino, yari kuba ibashije kugera mu matsinda itsinze imikino itatu gusa mu mikino irindwi yakinnye.

Rayon Sports yahuye na Rivers United nyuma yo gutera mpaga ikipe ya AS Onze Créateurs de Niaréla yo muri Mali, nyuma y’aho umukino ubanza Rayon yari yatsinzwe igitego kimwe ku busa ariko ikaza gukomeza kubera ko igihugu cya Mali cyafatiwe ibihano na FIFA amakipe yacyo agakurwa mu marushanwa mpuzamahanga.

10. Mascots ku kibuga cyo mu Rwanda

Mu mupira w’amaguru, Mascot ni umuntu, inyamaswa cyangwa ikintu gitera ishaba kigakoreshwa mu kuranga ikipe runaka. N’ubwo mu bindi bihugu usanga amakipe hafi ya yose afite Mascot. Mu Rwanda ntizimenyerewe. Ikipe ya Rayon Sports niyo kipe ya mbere mu Rwanda ibashije kubikora, aho yazanye Mascotts ebyiri mu kibuga. Izi mascot zazanywe n’abafana ntabwo biramenyekana niba ubuyobozi bw’ikipe buzemera cyangwa se niba ikipe izakomeza kuzikoresha.

Mascot ya Rayon Sports
Mascot ya Rayon Sports
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Bari bafite Ikipe ikiburi bo gahora batsindwa, nishimye cyane

ndayanga yanditse ku itariki ya: 26-04-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka