Ibikubiye mu myanzuro ya Komisiyo y’ubujurire yasubijeho umukino wa Rayon Sports n’Intare

Komisiyo y’ubujurire ya FERWAFA yaraye itangaje umwanzuro ku kirego cyari cyatanzwe n’Intare FC yasabaga ko ikipe ya Rayon Sports iterwa mpaga

Nyuma y’ukwezi kurenga hategerejwe ikizakurikiraho nyuma y’uko umukino wo kwishyura wa 1/8 wagombaga guhuza Rayon Sports n’Intare FC utakibaye, komisiyo y’ubujurire ya FERWAFA yaraye itangaje umwanzuro wayo.

Umukino ubanza hashize ukwezi ubaye, hatagerejwe uwo kwishyura
Umukino ubanza hashize ukwezi ubaye, hatagerejwe uwo kwishyura

Uyu mukino wagombaga kuba warabaye tariki 8 Werurwe ukabera i Muhanga, nyuma ikibuga kirabura ushyirwa i Bugesera ku I Saa Sita n’igice. Uyu mukino waje guhagarikwa habura amasaha atatu ngo umukino utangire.

Uyu mukino nyuma waje kongera gushyirwa tariki 27 Werurwe, ariko ikipe y’Intare FC nayo itangaza ko ititeguye gukina uwo mukino, birangira nanone wongeye gusubikwa.

Tariki 01 Mata amakipe yombi n’abayahagarariye mu mategeko bitabye Komisiyo y’ubujurire ya FERWAFA, nyuma byongera kwimurirwa tariki 03 Mata kugira ngo bakusanye ibimenyetso ari nabwo buri ruhande rwagiye rwisobanura, aho Intare FC yifuzaga ko Rayon Sports yaterwa mpaga, naho Rayon Sports ikagaragaza ko yiteguye gukina umukino wo kwishyura.

Uko buri ruhande rwisobanuye ndetse n’imyanzuro ya Komisiyo y’ubujurire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka