Ibikorwa byo gusana no kwagura Stade Amahoro bizatwara Miliyari 160Frw

Sitade Amahoro nta marushanwa y’umukino w’umupira w’amaguru irakira kuva umwaka wa 2021 watangira, ubu ikaba yaratangiye kuvugururwa guhera muri Werurwe 2022, nyuma y’ubukererwe bwagiye bubaho bitewe ahanini n’icyorezo cya Covid-19.

Nsanzineza Noel, Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’imyubakire (Rwanda Housing Authority ‘RHA’), avuga ko bizasaba ko Guverinoma y’u Rwanda yishyura agera kuri Miliyari 160 z’Amafaranga y’u Rwanda, kugira ngo ibikorwa byo kuvugurura Stade Amahoro birangire neza.

Sosiyete yo muri Turukiya yitwa ‘SUMMA’ yatsindiye isoko, yatangiye ibikorwa birimo kwagura ibice bimwe na bimwe by’iyo Sitade, kongera igice gisakaye, kugira ngo bijye bifasha abafana baza muri iyo Sitade kuticwa n’izuba cyangwa kunyagirwa, ndetse bajye bicara bumva bamerewe neza.

Nsanzineza ati “Amasezerano na Sosiyete yatsindiye isoko, yamaze gusinywa ndetse ibikorwa byaratangiye. Stade ikazaba yamaze gutunganywa bitarenze umwaka 2024”.

Yaba ku Ikipe y’Igihugu Amavubi cyangwa no ku yandi makipe yo mu gihugu, nta kibuga gihari ubu cyakinirwaho imikino mpuzamahanga, kuko ubu na Stade ya Huye, ari yo yubatswe nyuma, iherutse kunanirwa kwakira umukino w’u Rwanda na Senegal nyuma y’uko itsinda rishinzwe ubugenzuzi riturutse muri ‘CAF’, rivuze ko iyo Stade itaratungana, ibyo bigatuma Ikipe y’Igihugu Amavubi ijya gukinira uwo mukino i Dakar muri Senegal.

Gusa, Nsanzineza yemeza ko mu gihe Stade Amahoro izaba irangije gusanwa no kwagurwa, izaba yujuje ibisabwa na FIFA byose, ku buryo izaba yemerewe kwakira imikino yo mu marushanwa mpuzamahanga.

Stade Amahoro yari isanganywe ubushobozi bwo kwakira abantu bagera ku 25.000, ariko ibikorwa byo kwayagura nibirangira, ngo izaba ifite ubushobozi bwo bwakira abantu bagera ku 45.000, ikaba ari yo izaba ari Stade nini ya mbere mu Rwanda.

Guverinoma y’u Rwanda kandi, ngo izanishyura andi mafaranga agera kuri Miliyari 5Frw, yo gukurikirana ibikorwa.

Inkuru dukesha Ikinyamakuru ‘The New Times’ ivuga ko Stade Amahoro ari kimwe mu bigize ikiswe ‘Remera sports hub’ hamwe na ‘BK Arena’, ‘Petit Stade’ ndetse na ‘Paralympic Games Gymnasium’.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka