Ibihe turimo tuzabivamo bitari kera cyane - Lomami Marcel utoza Rayon Sports

Mu gihe shampiyona igeze ku munsi wa cyenda, ikipe ya Rayon Sports mu mikino 8 imaze gukina yabonyemo amanota 12 kuri 24 amaze gukinirwa, Lomami Marcel uri gutoza iyi kipe yahumurije abakunzi bayo avuga ko hakiri kare.

Lomami Marcel ari gutoza nk'umutoza mukuru by'agateganyo
Lomami Marcel ari gutoza nk’umutoza mukuru by’agateganyo

Iyi kipe iheruka gukina imikino ine ya shampiyona yatsinzemo umukino umwe, itsindwamo umwe inganya imikino ibiri bituma abakunzi b’iyi kipe bagira impungenge zo kuba batwara igikombe cya shampiyona uyu mwaka ariko umutoza Lomami Marcel we avuga ko shampiyona ikomeye kandi ko hakiri kare bityo ko ibihe barimo bazabivamo bitari kera.

Yagize ati “Shampiyona ntabwo yoroshye kandi twese turacyarwanira igikombe, ntabwo twari twatakaza cyane ku buryo twavuga ko twacika intege, ni ibihe bibaho ku buryo buri wese yanabibona, buri kipe iba yifuza ko itsinda.”

Lomami Marcel yongeraho ko abakinnyi ikipe ya Rayon Sports ifite ari bo bagomba kuyifasha kugaruka mu bihe byiza kuko nta kindi ubuyobozi bwakora.

Rayon Sports
Rayon Sports

Yagize ati “Ikintu gihari ni uko tugomba kubwira abakinnyi bacu gushyiramo imbaraga kuri buri mukino nta kindi kintu ubuyobozi bwakora abakinnyi ni abangaba n’ubwo haza undi(Umutoza) ikipe ni iyi, ni ukubaganiriza cyane ndizera ko ibi bihe turimo tuzabivamo bitari kera cyane.”

Ikipe ya Rayon Sports irakina umukino w’umunsi wa cyenda uyihuza na AS Kigali kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Ukuboza 2021 kugeza ubu iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 12 mu mikino 8 imaze gukina.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka