Ibihe 10 bikomeye ikipe ya Rayon Sports yanyuzemo mbere yo kwegukana igikombe

Ikipe ya Rayon Sports yamaze kwegukana igikombe cya Shampiona hari bimwe mu byaranze inzira yanyuzemo kugera itwaye igikombe

1. Umukino wateje impaka wayihuje na AS Kigali

Ni umukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo tariki 30 Ukwakira 2016, As Kigali iza gutsindwa mu minota ya nyuma aho yastindwaga igitego na Kwizera Pierrot ku munota wa 88 w’umukino, ikipe ya AS Kigali icyo gihe ntiyishimiye ibyemezo by’abasifuzi binateza imvururu mu kibuga, gusa zikimara guhosha Nahimana Shassir yaje guhita abatsinda igitego cya kabiri ku munota wa 90 w’umukino.

Imvururu mu mukino wa As Kigali, bimwe mu byaranze inzira y'igikombe
Imvururu mu mukino wa As Kigali, bimwe mu byaranze inzira y’igikombe

2. Rayon Sports yatakaje abari bayifatiye runini izana abakemangwa n’abafana

Mbere y’uko Shampiona itangira Rayon Sports yatakaje abari bayifatiye runini barimo Ismaila Diarra wabahesheje igikombe cy’Amahoro aba ari nawe mukinnyi watsinzemo ibitego byinshi, anatsinda ibitego 13 muri Shampiona, itakaza kandi na Davis Kasirye nawe wayitsindiye ibitego 13 muri Shampiona, ibasimbuza Moussa Camara umaze gutsinda ibitego 10, Lomami Frank ufite ibitego bitarenga bitatu, na Tidiane Kone ufite ibitego bitatu.

Ismaila Diarra utazibagirana mu bafana ba Rayon Sports, aha yari amaze kubabaza APR
Ismaila Diarra utazibagirana mu bafana ba Rayon Sports, aha yari amaze kubabaza APR
Na Davis Kasirye ...
Na Davis Kasirye ...
Ubu busatirizi bwari buhagaze neza
Ubu busatirizi bwari buhagaze neza
Basimbujwe Moussa Camara na Tidiane Kone bakomoka muri Mali
Basimbujwe Moussa Camara na Tidiane Kone bakomoka muri Mali

3. Kugura abakinnyi Rwatubyaye na bagenzi be muri APR Fc

Ibi byari inkuru itari yarigeze yumvikana mu mateka y’aya makipe, aho Rayon Sports yatangazaga ko yaguze inkingi ya mwamba muri APR Fc, uwo yari Rwatubyaye Abdul wari uyoboye ubwugarizi bwa APR Fc benshi babifata nk’ibidashoboka ariko biza gukunda ndetse aranayikinira.

Rwatubyaye Abdul, umwe mu bakinnyi iyi kipe itazibagirwa ko yasinyishije ibakuye muri APR
Rwatubyaye Abdul, umwe mu bakinnyi iyi kipe itazibagirwa ko yasinyishije ibakuye muri APR
Rwatubyaye Abdul na Yves Rwigema bakinanaga muri APR Fc, ubu ni abakinnyi ba Rayon Sports
Rwatubyaye Abdul na Yves Rwigema bakinanaga muri APR Fc, ubu ni abakinnyi ba Rayon Sports

Ntiyabaye we gusa, ahubwo na Rwigema Yves wahoze muri iyi kipe nawe yahise amukurikira, hiyongeraho kandi na Nova Bayama wakuriye muri iyi kipe gusa azakuyivamo ariko APR Fc iza kuvuga ko yari yaragiye imutiza, biba ngombwa ko Rayon Sports bose ibatangaho indezo barayikinira.

4. Kugaruka kwa Rwatubyaye

Akigera muri Rayon Sports abafana ba Rayon bamuhimbye amazina kubera kumwikundira, bamwe bamwitwa Rwarebyekure, Rwatwikundiye, ariko nibyatinze kuko yabacitse atabakiniye bahita bamwita Rwadutaye, gusa byabaye nk’ibitangaza ubwo yagarukaga, yakirwa n’abafana batabarika, ndetse no kwinjira mu myitozo ye ya mbere ikipe irishyuza.

Aba bose babyiganaga ngo barebe imyitozo ya mbere ya Rwatubyaye
Aba bose babyiganaga ngo barebe imyitozo ya mbere ya Rwatubyaye

5. Masudi asinya imyaka itatu, yari abaye umutoza wo hafi aha usinya imyaka myinshi

Ntibyari bimenyerewe ko umutoza utari umuzungu yasinya imyaka ingana gutya muri Rayon Sports, gusa byaje kubaho aho Masudi Juma yegukanaga igikombe cy’Amahoro akanatakaza igikombe cya Shampiona mu minsi ya nyuma yaje guhita ahabwa amasezerano y’imyaka muri iyi kipe.

6. Gutsindwa na APR Fc, abafana babyise igitego cy’ukuboko

Abafana ba Rayon Sports ntibigeze banyurwa n’uburyo APR Fc yabatsindiye kuri Stade Amahoro, aho abafana bavuze ko igitego Issa Bigirimana yagitsindishije ukuboko n’ubwo nawe (Issa Bigirimana) yabyiyemereye, uyu mukino washyize iyi kipe mu mibare myinshi kuko APR yahise iyambura umwanya wa mbere

Gutsindwa na APR Fc byashoboraga gutuma Rayon Sports itakaza igikombe
Gutsindwa na APR Fc byashoboraga gutuma Rayon Sports itakaza igikombe

7. Imifanire ihuriweho n’abafana bose ndetse n’abakinnyi

Mu myaka ishize abafana ba Rayon Sports batangiye kwibumbira mu matsinda y’abafana (FAN Clubs), ndetse uyu mwaka itsinda ryitwa March Generation ryatangiye uburyo bwo gukomera amashyi icya rimwe muri Stade, ibi byaje guhurirwaho n’abafana bose bari muri Stade, aho bikorwa iyo umukino ugiye gutangira, bigakorwa Rayon itsinze, ndetse n’umukino urangiye.

8. Gusezererwa na Rivers

Ikipe ya Rayon Sports ubwo yasezererwaga n’ikipe ya Rivers kuri Stade Amahoro, byaciye integer cyane abafite aho bahuriye na Rayon Sports bose, gusa ibyo ntibyongeye kugaragara mu kibuga kuko imikino ya Shampiona bakurikijeho bayitsinze yose ndetse nta no kunganya.

9. Guhagarikwa k’umutoza mukuru

Ntibyari bikunze kubaho ko umutoza mukuru ahagarikwa by’igihe gito, ibi byaje kuba kuri Masudi Juma wahagaritswe icyumweru anaibamo umukino wa Shampiona iyi kipe yatsinzemo Musanze 1-0, aha abafana bari batangiye kugira impungenge ko biza gusubiza ikipe inyuma.

Nyuma yo gusezererwa na Rivers, Masudi yahagaritswe icyumweru
Nyuma yo gusezererwa na Rivers, Masudi yahagaritswe icyumweru

10. Amwe mu manota y’indyankurye

Ikipe ya Rayon Sports yagiye ibona amanota atatu agoranye cyane cyane ku mikino iyi kipe yabaga yatezwe, harimo umukino yahanganyemo na Bugesera I Nyamirambo, Niyonzima Olivier Sefu aza kubabonera igitego rukumbi ku munota 78, ibitego bya Tidiane Kone ku mu mukino wa Bugesera I Bugesera ndetse na Musanze, hakaza kandi umukino wa Sunrise i Nyagatare nabwo itsinda 1-0, ndetse n’umukino iyi kipe yanganyijemo na Police Fc, aho Rayon yaje kubanza igitego igahita nayo itsindwa ibindi bibiri, gusa mu minota ya nyuma Rayon Sports iza kwishyura

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

RAYON UTAYIKUNDA NINDE GUSA YARAGOWE AHORANA AMARIRA ICYAMAHORO NICYACU

TWIZEYIMANA ALPHONSE DJABIL TAYZON TOUCH yanditse ku itariki ya: 18-05-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka