Ibigwi bya Drogba wagize imyaka 21 atazi ko azakina ruhago

Tébily Didier Yves Drogba, ni umwe mu bakinnyi beza babayeho b’Abanyafurika batazibagirana mu mateka y’umupira w’amaguru.

Didier Drogba ateruye igikombe cya Champions League yatwaye ari kumwe na Chelsea
Didier Drogba ateruye igikombe cya Champions League yatwaye ari kumwe na Chelsea

Ni umugabo uzahora uhabwa icyubahiro muri Chelsea FC yo mu Bwongereza aho ari ku mwanya wa kane mu bakinnyi bayitsindiye ibitego byinshi mu mateka yayo aho yinjije ibitego 164 mu mikino 381 anayihesha ibikombe bine bya shampiyona, bine bya FA Cups na kimwe cya UEFA Champions league.

Drogba yavukiye amezi 10 aho kuba icyenda nkuko bisanzwe bigenda ku bandi bana. Yanamenye kujyenda afite amezi arindwi aho kuba icyenda nkuko Clotilde Drogba Mama we yabitangaje.

Mu buzima bugoye, Drogba yaje kugwingira kubera ko ababyeyi be Albert Drogba na Clotilde Drogba batari bafite ibyo kumutungisha bihagije ahubwo bategaga amaboko nyirarume Michel Goba wabaga mu Bufaransa.

Ku myaka itanu nyirarume wa Drogba yashatse kumujyana hanze abanza kubura Visa . nyuma byaje gutungana ariko Drogba wari ufite imyaka 5 aragenda ,aho yagiye mu ndege ari wenyine agasanga nyirarume amutegerereje ku kibuga cy’Indege cya Charles de Gaulles i Paris.

Nyuma y’imyaka itatu, Drogba yananiwe ubuzima bwo mu Bufaransa akumbura iwabo biba ngombwa ko agaruka kuba i Abidjan muri Cote d’Ivoire.

Drogba wari ukiri muto yagarutse iwabo asanga ababyeyi batagifite akazi abura amahitamo asubira i Burayi.

Mu 1993, ababyeyi babashije kujya gutura mu Bufaransa maze Drogba ajya kubana nabo, ari naho yatangiye gukina mu makipe y’abana yo kugeza agiye mu ikipe y’abatarabigira umwuga ya Levallois ku myaka 18 y’amavuko.

Ikiganiro ku bigwi bya Drogba

Drogba byabaye ngombwa ko ajya kwiga kaminuza mu by’icungamuntungo mu mujyi wa Le Mans ahitamo anerekeza mu ikipe y’uyu mujyi.

Kubera imvune no kubura umwanya wo kwitoza na bagenzi be muri iyi kipe byaramugoye,Marc Westerloppe wamutoje muri Le Mans agira ati ”Drogba bijyanye n’ubuzima bugoye byamusabye hafi imyaka ine kugira ngo avemo umukinnyi ushobora kwitoza hamwe na bandi.

Yari umuntu wari mu buzima bugoye n’umuryango ndetse ntiyanabashije kujya mu ishuri ry’umupira”
Ku myaka 21 nibwo Drogba yaje kubona ko agomba kuba umukinnyi,nyuma yo kubyara umwana we wa mbere Isaac Drogba.

Mu 2001, Drogba yaje kugurwa ibihumbi 80 by’amayero n’ikipe ya Guingamp yo mu cyiciro cya mbere mu Bufaransa aje nabwo akina gusa imikino 11 atsinda ibitego bitatu bituma abatoza badahita bamwemera.

Ibitego yatsinze byatumye iyi kipe itajya mu cyiciro cya kabiri, mu mwaka wakurikiyeho yatsinze ibitego 17 mu mikino 34 anafasha iyi kipe gusoza ku mwanya wa karindwi muri Ligue 1.

Nyuma yo kugira umwaka mwiza Drogba yagiye muri Marseille aguzwe miliyoni 3.3. z’amayero atsinda ibitego 19 anatsinda ibitego bitanu muri Champions league ari nabyo byatumye abengukwa na Chelsea yamutanzeho akayabo ka miliyoni 24 z’amapawundi ari nayo menshi iyi kipe yari igurishije umukinnyi.

Mu 2004 Drogba yaje muri Chelsea ayifasha gutwara igikombe cya shampiyona cya mbere nyuma y’imyaka 50 anabafasha kugera muri 1/2 cya Champions league atsinze ibitego 16 mu mikino 40.

Mu 2006, Drogba wenyine yatsinze ibitego 33 mu mwaka umwe, byamamufashije kugerageza kuzamuka no kwitwara neza mu myaka yakuriiyeho nubwo rimwe na rimwe yahuraga n’imvune.

Muri Nyakanga 2012 Drogba yaje guhitamo gusezera muri Chelsea amaze gukina imikino 226 atsinze ibitego 157 yerekekeza muri Bushinwa mu ikipe ya Shanghai Shenhua asinya imyaka ibiri asanzeyo Nicholas Anelka wari inshuti ye magara.

Mu 2013, Drogba yaje kurega muri Fifa ko iyi kipe itamuhembaga neza bituma yigira muri Turkiya mu ikipe ya Galatasaray aho yaje kuva naho adateye kabiri kubera ibikorwa by’ivangura ruhu yakorerwaga.

Mu 2014, Drogba amaze kumva ko Jose Mourinho yagarutse muri Chelsea yahisemo kugaruka mu rugo ku nshuro ya kabiri.

Kubera kugera mu za bukuru ariko ntiyahiriwe kuko yakinnye imikino 28 atsinda gusa ibitego bine ubundi asezera muri Chelsea yerekeza muri shampiyona ya major League Soccer muri leta z’unze ubumwe z’amerika.

Yerekeje muri Montreal Impact yo muri Canada aho yakinnye imikino 33 atsinda ibitego 21 ayivamo mu 2017 ajya mu ikipe ya Phoenix Rising yavuyemo amaze gutsindira ibitego 17 mu 26.

Mu buzima bwe busanzwe Drogba yakuze yibona nk’umunyafurika kuruta uko yakwiyumva nk’umunya burayi.

Akunda ibiryo byo muri Afrika akanakunda kumva cyane indirimbo zo muri Afurika. Imwe mu ndirimbo akunda cyane ni Jupka yaririmbwe n’umuhanzi Fally Ipupa na Jay Martins.

Drogba avuga ko nta dini agira ahubwo ngo idini riba ku mutima, asengera mu rusengero no mu misigiti.

Mu bikorwa bikomeye yakoze hanze y’ikibuga harimo uruhare yagize mu kugarura amahoro mu gihugu cye aho nyuma yo kuva mu gikombe cy’isi cya 2006 yasabye abarwana mu gihugu guhagarika intambara byanaje kugerwaho nyuma guhesha itike ikipe ya Cote d’Ivoire.

Mu bintu bibabaza Didier Drogba uherutse gusezera kuri ruhago ku myaka 40 y’Amavuko nuko atigeze yegukana igikombe cy’Afurika.

Mu ikipe y’igihugu ya Cote d’Ivoire yakiniye kuva 2002, agasezera mu 2014 yayikinnyemo imikino 104 atsinda ibitego 65 anayifashije kujya mu gikombe cy’isi inshuro ebyiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

mufanabirenze ndanamwubahakabisa
byose hamwe yatsinze
gools 352

igirimbabazi didier yanditse ku itariki ya: 18-09-2021  →  Musubize

Drogba yitsenze ibitego bingahe byose hamwe igihe cyose yamaze akina

Mashyaka yanditse ku itariki ya: 2-04-2021  →  Musubize

Ngo asengera mu rusengero no mu musigiti?Ibyo ni ukuvanga amasaka n’amasakaramentu.Nubwo Abakristu basenga n’Abaslamu bagasenga,bemera ibintu bivuguzanya.Bamwe bemera Yesu nk’Umucunguzi,abandi bakabihakana.Abakristu bavuga ko Abrahamu yagiye gutamba Isaka,Abaslamu bakigisha ko yagiye gutamba Isamael wali afite Nyina w’Umwarabu witwaga Agar.Niba rero ayo madini avuguruzanya,ntabwo yombi Imana yayemera,kubera ko imwe muli ayo ibeshyera Imana.Imana idusaba gushishoza igihe duhitamo aho dusengera.Kandi ikadusaba kuva mu madini y’ikinyoma,kugirango tutazarimbukana nayo ku munsi w’imperuka.

gatare yanditse ku itariki ya: 18-12-2018  →  Musubize

nkawe ibyo wemera bikumariye iki ubwo wasanga wirirwa muri izo nsengero urata warangiza ukirirwa warajujubije abaturanyi,please va muri ibyo ukunde mugenza wawe nkuko wikunda ibindi ibyo by amateka uba wirirwamo ni uguta igihe

hassan yanditse ku itariki ya: 21-12-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka