Ibigwi by’abakinnyi babiri TP Mazembe yatije Rayon Sports

Ikipe ya Tout Puissant Mazembe yo muri Republika iharanira Demokarasi ya Congo yatije Rayon Sports abakinnyi babiri izakoresha mu gihe cy’umwaka umwe

Nyuma y’ubusabe bw’ikipe ya Rayon Sports ndetse n’umutoza wayo Guy Bukasa ukomoka muri Republika iharanira Demokarasi ya Congo, ikipe ya ho ya TP Mazembe yamaze kwemerera ikipe ya Rayon Sports kuyitiza abakinnyi babiri.

Abo bakinnyi ni umunya Côte d’Ivoire Jean Vital Ourega w’imyaka 24, uyu akaba ari umukinnyi ukina hagati mu kibuga, ndetse na rutahizamu Robert MBELU w’imyaka 24 ukomoka muri Republika iharanira Demokarasi ya Congo.

Aba bombi TP Mazembe ikaba yabatije Rayon Sports ku buntu mu gihe cy’umwaka umwe w’imikino uzarangira tariki 30/05/2021.

Ibyo wamenya kuri aba bakinnyi

Umunya-Côte d'Ivoire Jean Vital Ourega
Umunya-Côte d’Ivoire Jean Vital Ourega

Umunya Côte d’Ivoire Jean Vital Ourega ukina mu kibuga hagati ariko afasha ba myugairo yakinnye mu makipe arimo Africa Sports na AS Denguélé zo muri Côte d’Ivoire, akinira Karela United yo muri Ghana, Buildcon FC yo muri Zambia, aho yavuye yerekeza muri TP Mazembe.

Rutahizamu Robert Mbelu
Rutahizamu Robert Mbelu

Rutahizamu Robert Mbelu wavukiye I Kisangani, yakinnye mu makipe y’iwabo arimo AS Nika yavuyemo ajya muri TP Mazembe, irongera imutiza muri Don Bosco yo muri DR Congo, asubira muri Mazembe nanone irongera imutiza muri AS Nyuki, asubira muri TP Mazembe mu mwaka w’imikino ushize.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Nibaze dutwike amakipe tuyamare ndebe bamwe bavuga amagambo aze abashirane ivuga icyonzicyoooooo rayon sport oyeeeee.

patos yanditse ku itariki ya: 14-10-2020  →  Musubize

Igitinyiro cyabo tuzakibonera mukibuga. Burya football si ubukaka mu mazina ni insinzi mukibuga , nibaze babitwereke. Aho gutinywa nakundwa.

Melane yanditse ku itariki ya: 11-10-2020  →  Musubize

Muraho ariko rero ndakeka nabo batabavuze kugira ngo tubatinye! Ni kwakundi ushobora kurambagiza umukinnyi ukabanza kujya gushaka amakuru ye! Nonese wayakurahe atavuzwe! Kubwange siniyumvisha ko babavuze kugira ngo tubatinye ahubwo byarukubatubwira ngo tubamenye!

Stanley yanditse ku itariki ya: 12-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka