Ibigo byatsinze ibindi mu irushanwa ry’Umurimo byashyikirijwe ibikombe

Ikipe ya Banki ya Kigali yatwaye ibikombe muri Basketball, Ikigo cy’lgihugu Gishinzwe Mine, Peteroli na Gaze n’Ubumwe Grande Hotel, byegukana ibikombe muri ruhago mu irushanwa ryateguwe mu kwizihiza umunsi w’umurimo, ryasojwe ku ya 1 Gicurasi 2023.

Minisitiri Kayirangwa ashyikiriza Banki ya Kigali (BK) igikombe
Minisitiri Kayirangwa ashyikiriza Banki ya Kigali (BK) igikombe

Ni irushanwa ryakinwe mu mikino itandukanye irimo umupira w’amaguru, Volleyball, Basketball ndetse n’imikino ikinwa n’umuntu umwe mu bagabo n’abagore, ibirori birisoza byabereye kuri Kigali Pelé Stadium, risozwa na Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Kayirangwa Rwanyindo Fanfan.

Mu mupira w’amaguru mu bagabo irushanwa ryasorejwe kuri Kigali Pelé Stadium, aho mu cyiciro cy’ibigo bya Leta bifite abakozi bari munsi y’ijana, igikombe cyegukanywe n’ikipe y’ Ikigo cy’lgihugu Gishinzwe Mine, Peteroli na Gaze (RMB) aho ku mukino wa nyuma yatsinze ikipe ya Minisiteri y’Ibikorwa Remezo.

Mu cyiciro cy’ibigo bya Leta bifite abakozi barenga ijana, ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), nicyo cyegukanye igikombe gitsinze Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibarurishamibare (NISR), ku mukino wa nyuma.

Mu cyciro cy’ibigo byigenga mu mupira w’amaguru, ikipe ya Ubumwe Grande Hoteli niyo yatwaye igikombe, aho ku mukino wa nyuma yatsinze Banki ya Kigali.

Urwego rw'Igihugu rushinzwe Abinjira n'Abasohoka rwegukanye ibikombe muri Volleyball na Basketball
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Abinjira n’Abasohoka rwegukanye ibikombe muri Volleyball na Basketball

Nyuma yo kubona abegukanye ibikombe mu byiciro byombi muri ruhago, habaye guhura ku ikipe ihagarariye ibigo bya Leta ndetse n’iyabaye iya mbere mu bikorera maze igikombe cyegukanwa n’ubundi n’Ubumwe Grande Hoteli, itsinze RBC yahagarariye ibigo bya Leta ku mukino wa nyuma penaliti 5-3, mu gihe iminota isanzwe y’umukino yari yarangiye amakipe yombi anganyije 0-0.

Muri Basketball, mu mikino ihuza ibigo bya Leta bifite abakozi bari munsi y’ijana, ikipe y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubwikorezi (RTDA), yatsinze Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN), mu gihe muri volleyball Minisiteri ya Siporo ariyo yegukanye igikombe itsinze Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB).

Mu bigo bya Leta bifite abakozi barenga ijana kandi, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Abinjira n’abasohoka (Immigration) nirwo rwatwaye igikombe muri Basketball, rutsinze Sosiyete y’u Rwanda y’ubwikorezi bwo mu kirere (RwandAir) ku mukino wa nyuma, rwongera kandi gutsinda IPRC ya Ngoma ku mukino wa nyuma muri Volleyball.

Minisitiri Kayirangwa asuhuza ikipe y'Ubumwe Grande Hoteli yegukanye ibikombe bibiri muri ruhago
Minisitiri Kayirangwa asuhuza ikipe y’Ubumwe Grande Hoteli yegukanye ibikombe bibiri muri ruhago

Mu cyiciro cy’ibigo byigenga mu mikino y’intoki, hakinwe Basketball, igikombe cyegukanwa na Banki ya Kigali itsinze STECOL, iyi banki kandi ihita inegukana igikombe ku mukino uhuza ikigo gihagarariye ibigo bya Leta ndetse n’ihagarariye ibyigenga, itsinze Urwego rw’Igihugu rushinzwe Abinjira n’abasohoka.

Mu cyiciro cy’abagore hakinwe imikino ya Volleyball na Basketball, maze ikipe y’Ikigo cy’igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), yegukana igikombe itsinze Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC), mu gihe muri Basketball ikipe y’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ingufu (REG), yegukanye igikombe itsinze RBC.

Muri iri rushanwa ry’Umunsi w’Umurimo ritegurwa n’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino y’Abakozi (ARPST), hanahembwe abakinnyi bitwaye neza mu mikino ikinwa n’umuntu umwe, irimo Igisoro, Billard, Tennis ndetse no koga.

Minisitiri Kayirangwa Rwanyindo Fanfan ni we wasoje iyi mikino
Minisitiri Kayirangwa Rwanyindo Fanfan ni we wasoje iyi mikino
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka