Ibiganiro na AS Vita Club biri hafi kugera ku musozo - Kwizera Olivier

Mu kiganiro Kwizera Olivier, umuzamu wa Gasogi United n’ikipe y’igihugu Amavubi yagiranye na KT Radio, yagarutse ku bintu bitandukanye birimo kuba yahindura ikipe akajya muri AS Vita Club , intego yumva ateganya kugeraho, n’icyamubabaje mu gihe amaze akina umupira w’amaguru.

Amakuru y’ibiganiro bivugwa hagati ye n’ikipe ya AS Vita Club yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yayahamirije mu kiganiro KT Sports gitambuka buri munsi kuri KT Radio aho yavuze ko ibiganiro bikomeje kugenda neza.

Olivier Kwizera yagize ati “Nagiranye ibiganiro n’umutoza wa AS Vita Club, nganira n’ubuyobozi bwayo umunsi ku munsi, ubu ibiganiro biragenda neza, ni uko hajemo gufunga imipaka kubera iki cyorezo cya COVID-19 ubu nagombye kuba naragiye i Kinshassa tugasoza ibiganiro.”

Kwizera Olivier wari wasinye amasezerano y’amezi atanu muri Gasogi United avuga ko ari gufashwa cyane n’umutoza wa Gasogi United Guy Bukasa usanzwe ari n’umutoza wungirije mu ikipe y’igihugu ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Inzozi ze ngo ni ukuzakina muri shampiyona y'u Bufaransa (Ligue 1)
Inzozi ze ngo ni ukuzakina muri shampiyona y’u Bufaransa (Ligue 1)

Kwizera Olivier aganira na KT Radio, yakomoje no ku rugendo rwe muri shampiyona ya Afurika y’Epfo, aho avuga ko ubwo yari mu ikipe yaho ya Free State Stars amasezerano akagera ku musozo byamugoye kongera kuhabona ikipe kuko ibyangombwa bye byari byararangiye.

Ati “Nari mfite amakipe 2 yo mu cyiciro cya kabiri, n’imwe yo mu cyiciro cya mbere zanyifuzaga ariko ntabwo nari mfite ibyangombwa. Byansabye kugaruka mu Rwanda gushaka ibyangombwa bituma kubera kubura ibyangombwa mbura amahirwe yo gukomeza gukina muri Afurika y’Epfo.”

Kwizera Olivier ushobora kuba umukinnyi wa kabiri w’Umunyarwanda werekeje muri AS Vita Club nyuma ya Sugira Ernest avuga ko gukina hanze uri umunyezamu bigora cyane kurusha abandi bakinnyi kuko ibihugu byinshi biba bishaka kuzamura abazamu b’abenegihugu. Ku bwe ngo umuzamu wese w’umunyamahanga aba asabwa gukora cyane akerekana ikinyuranyo kugira ngo abashe kurushaho kugirirwa icyizere aho akina.

Intego ya Kwizera Olivier n’Ibihe bibi yagize mu kibuga

Kwizera Olivier yagarutse ku bihe bibi yagize, avuga ko umukino Amavubi yakinaga na Côte d’Ivoire mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika ari wo yagiriyeho ibihe bibi mu buzima. Icyo gihe yakoze ikosa ryo gutanga umupira nabi uvamo igitego cya Côte d’Ivoire. Abantu bamwe ngo bamwishyizemo bamushinja ko yariye ruswa.

Ibyo bihe ni ibihe n’ubu avuga ko atazibagirwa aho asanga ari byo bihe bibi yagize kuva yatangira gukina ruhago.

Kwizera Olivier ngo ikosa yakoze ku mukino wahuje Amavubi na Côte d'Ivoire ni byo bihe bibi yagize kuva yatangira ruhago
Kwizera Olivier ngo ikosa yakoze ku mukino wahuje Amavubi na Côte d’Ivoire ni byo bihe bibi yagize kuva yatangira ruhago

Uyu muzamu w’imyaka 25 y’amavuko wakiniye amakipe atandukanye nka APR FC , Isonga, Bugesera na Free State Stars yo muri Afurika y’Epfo avuga ko gukina hanze yamaze kubigira nk’intego.

Avuga ko afite inzozi zo kuzakina muri shampiyona y’u Bufaransa ahamya ko ari shampiyona nziza ifasha abakinnyi kumenyekana bakagera ku rwego rwiza mu ruhando mpuzamahanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka