Ibiganiro hagati ya Rayon Sports na Skol biri hafi ku musozo

Ikipe ya Rayon Sports n’uruganda rwa Skol bari basoje ibiganiro bishobora gutuma mu cyumweru gitaha hasinywa amasezerano mashya.

Hashize iminsi ikipe ya Rayon Sports itumvikana n’uruganda rwa Skol ku bijyanye no kongera amasezerano y’imikoranire basanzwe bafitanye.

Izi mpande zombi amasezerano mashya bafitanye yasinywe mu mwaka wa 2017, agomba kurangira muri 2022, ariko imyaka ibiri ya nyuma hakabaho ibiganiro bishya.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Gicurasi 2020, Skol ibinyujije ku rubuga rwa Twitter rwayo, yanditse ko kugeza ubu ibiganiro na Rayon Sports biri kugenda neza.

Mu ifoto bashyize kuri uru rubuga, hagaragaraho umuyobozi w’uru ruganda Ivan Wulfaert, ndetse na bamwe mu bahoze bayobora Rayon Sports baheruka no gushyirwa mu kanama ngishwanama ka Rayon Sports, ari bo Paul Muvunyi na Dr. Emile Rwagacondo.

Amakuru agera kuri Kigali Today aravuga ko mu masezerano mashya uru ruganda ruzajya ruha Rayon Sports miliyoni 150 z’amafaranga y’u Rwanda ku mwaka, avuye kuri miliyoni 66 Frws zari zisanzwe zitangwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mumpe amakuru yi ikipe djihad bizimana azerekezamo

Nizeyimana felicien yanditse ku itariki ya: 19-05-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka