Ibi Mashami Vincent, yabitangarije mu Karere ka Musanze aganira n’itangazamakuru nyuma y’umukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona yatsinzemo Musanze FC igitego 1-0, aho yavuze ko ibiganiro byatangiye nyuma yo kwizezwa amasezerano mashya n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Felix Namuhoranye muri Gicurasi ubwo bari bamaze gutwara igikombe cy’Amahoro 2024.
Ati "Yego ibiganiro byaratangiye, igihe umuyobozi yabivugiye nari ngifite amasezerano, ngira ngo niyo mpamvu bitavuzwe cyane ariko ubu turacyari mu biganiro byo kureba ko twakongera amasezerano, nibishoboka tukumvikana kuko dushobora no kutumvikana byose biba bishoboka, ariko ubwo umuyobozi yabivuze twategereza tukareba ko ubuyobozi buzabishyira mu bikorwa."
Ubwo muri Gicurasi 2024, ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwakiraga ikipe yari imaze gutwara igikombe cy’Amahoro itsinze Bugesera ibitego 2-1, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu yavuze ko igihe cyose abatoza na Komite Nyobozi bakwishimira kugumana na bo nta kibazo babifiteho, kuko ngo batakwirukana abantu bafite umusaruro mwiza ugera kuri 75%.
Ati “Abatoza, ababafasha ndetse na Komite Nyobozi najyaga ndakarira cyane, na yo nishaka kuba ikiri kumwe natwe ndi kumwe na yo, ntabwo twaba tugeze kuri 75% ngo dutangire twirakaze, tubwire abantu ngo dore umuryango usohoka. Ikipe tekinike, Mashami n’abatoza bakungirije n’abandi, ibyo mwagombaga gukora twabatumye, mwarabikoze, 75% ni amanota meza cyane. Mwarakoze!”
Mashami Vincent amaze imyaka ibiri atoza Police FC kuva mu mpeshyi ya 2022 aho muri iyo myaka yahesheje iyi kipe ibikombe bitatu birimo igikombe cy’Amahoro 2024, Super Cup 2024 ndetse n’igikombe cy’Intwari 2024 mu gihe muri shampiyona mu mwaka wa 2022-2023 yabaye iya gatanu naho 2023-2024 ikabona umwanya wa karindwi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|