Ibiciro n’aho APR FC izakirira Rayon Sports byamenyekanye

Ku wa gatandatu tariki ya 21 Ukuboza 2019, ikipe ya APR FC izakira Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 15 wa Shampiyona.

Uyu mukino uzakinirwa kuri Sitade Amahoro i Remera aho kuba kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo nk’uko byari biteganyijwe.

Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC izakira Rayon Sports, bubinyujije ku muvugizi wayo Kazungu Claver bwagize buti "Match ya APR FC vs Rayon Sports izabera kuri Stade Amahoro ku wa gatandatu saa cyenda".

Ibiciro byo kwinjira kuri uyu mukino, umwanya wa menshi ni ibihumbi makumyabiri (20,000 Rwf) naho aha make ni ibihumbi bibiri ( 2000 Rwf).

Ibiciro byo kwinjira kuri uyu mukino biteye bitya:

VVIP: 20,000 Rwf
VIP: 15,000 Rwf
Intebe z’icyatsi: 10,000 Rwf
Intebe z’Umuhondo : 5,000 Rwf .
Ahasigaye hose : 2000 Rwf

Ikipe ya APR FC izakira Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere n’amanota 34 mu gihe ikipe ya Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 31.

Shakisha izindi nkuru

National Football League 2019/2020

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 16 )

mwiri neza ndumufana wa rayon sport tuzatsinda 3-1

tuyisemge fidele yanditse ku itariki ya: 19-12-2019  →  Musubize

Rwose mwihangane nizeye ko APER izakubita layon 3-0

Iyakaremye jeanpaul yanditse ku itariki ya: 18-12-2019  →  Musubize

Ngo 3 ku busa?
Wagabanyije kurota muvandi,tugategereza ifirimbi ya nyuma.
Uguhiga ubutwari muratabarana!

Alias yanditse ku itariki ya: 19-12-2019  →  Musubize

Barabashuka muzakubitwa 1/0

Uwizeyimana yanditse ku itariki ya: 19-12-2019  →  Musubize
1 | 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka