Ibiciro byo kwinjira mu birori bya #RayonSportsDay byamenyekanye

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje gutegura umunsi w’ibirori birimo kwerekana abakinnyi bashya bizwi nka Rayon Sports Day, aho kugeza ubu ibiciro byo kwinjira byamaze kumenyekana.

Ku wa Mbere tariki 15/08/2022 nibwo hazaba umunsi ngarukamwaka wa Rayon Sports uzwi nka “Rayon Sports Day”, aho urangwa n’ibirori birimo kwerekana abakinnyi bashya ndetse n’abatoza, hakabamo ndetse no gukina umukino wa gicuti.

Ubwo Rayon Sports yerekanaga abakinnyi mu mwaka ushize w'imikino
Ubwo Rayon Sports yerekanaga abakinnyi mu mwaka ushize w’imikino

Ku wa Mbere tariki 08 Kanama 2022 nibwo ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko izakina n’ikipe ya VIPERS yo mu gihugu cya Uganda, aho iyi kipe ifite shampiyona ya Uganda iheruka na yo yamaze kubyemeza ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter.

Muri ibi birori biteganyijwe ko bizatangira saa sita z’amanywa, kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ari na ho umukino uzabera guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, amakuru atugeraho ni uko kwinjira muri ibi birori igiciro gito kizaba ari amafaranga ibihumbi bitanu (5,000 Frws), ahatwikiriye bikaba 8,000 Frws ndetse na 20,000 Frws mu myanya y’icyubahiro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

mbanje kubasuhuza banditsi beza, mbabwire nti<< ntimugacike intege zo kwandika inkuru kuri gikundiro kubwabafana biyita abaRayon ataribo>>. uwo iyo avuga ko 5000Rwf yokwinjira mubirori bya RAYON ari menshi ni iki umufana atatanga kuri ekipeye? shimishwa nuko ikipe irimo kwiyubaka ibibazo byamafaranga ubireke. gucurutege gusa!

SIBOMANA ATHANASE yanditse ku itariki ya: 11-08-2022  →  Musubize

Ibyishimo birahenda, kandi ni ikipe kuyitunga bisaba byinshi, kandyi bigomba kuva mu bafana, ahubwo tubimenyere. Kuko turasaba president abakinnyi bakomeye bahangana ku gikombe, kandi baseba amafanga menshi. Tuyamuhe rero !murakoze

Alias yanditse ku itariki ya: 10-08-2022  →  Musubize

Namwe murakabya pe ubwo abakire bazajyeyo. Bitanu se umuntu yabikurahe? ariko mwagiye mureka kwiha muremure. Nta gikombe, ntamukinnyi ufite izina murabeshwya na ba mukebe leta iha ibyo ishaka namwe mugashyokerw. nimurekeraho ariya mafaranga nzahita mva mu ikipe yanyu itubuza ibyishimo.Ariko wagira ngo ntimwize cyokora koko injiji mbi ni iyize

katurebe yanditse ku itariki ya: 9-08-2022  →  Musubize

Ubwo c barumva ayo mafranga bishoboka ibyo nugushakira amazi ku mbwa

Salumu yanditse ku itariki ya: 10-08-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka