I Burayi haravugwa iki ku isoko ry’abakinnyi?

Nyuma yo gusoza umwaka w’imikino wa 2021-2022 ku mugabane w’i Burayi, amakipe atandukanye ararwana no kongera imbaraga kugira ngo azatangire umwaka mushya wa 2022-2023 akomeye kurushaho.

Hari abakinnyi bakomeye kuri ubu bamaze kumenyekana aho bazakina mu buryo buhamye guhera mu kwezi kwa munani uyu mwaka. Abo barimo nka Kylian Mbappé wafashe umwanzuro wo kuguma muri Paris Saint-Germain asinye amasezerano mashya y’imyaka itatu mu gihe kandi ku rundi ruhande Real Madrid yamaze kwibikaho myugariro Antonio Rudiger wakiniraga ikipe ya Chelsea.

Paul Pogba arifuzwa henshi nyuma yo gutandukana na Manchester United
Paul Pogba arifuzwa henshi nyuma yo gutandukana na Manchester United

Paul Pogba nyuma yo kwemezwa ko atazakomezanya n’ikipe ya Manchester United ubwo amasezerano ye azaba arangiye, uyu musore w’imyaka 29 y’amavuko aravugwa mu makipe atandukanye. Muri iki cyumweru ikipe ya Juventus yagiye mu Bwongereza aturukamo ni imwe mu zivugwa ko ari ho agomba kwerekeza ndetse byavuzwe ko bamaze kumvikana ko azayisinyira imyaka itatu. Gusa kuri ubu uyu musore watwaranye igikombe cy’Isi n’u Bufaransa mu 2018 amakipe nka Real Madrid na PSG y’iwabo na yo ngo ari kumwifuza ko yazaza kubakinira hagati mu kibuga.

Mu ikipe ya FC Barcelona ni hamwe mu havugwa byinshi ku isoko. Iyi kipe irifuza gusinyisha rutahizamu ukomoka muri Pologne, Robert Lewandowski, ukinira ikipe ya Bayern Munich usigaje amasezerano y’umwaka umwe ariko wamaze gutangaza ko yifuza kuva mu Budage. Inararibonye ku isoko ry’abakinnyi, Fabrizio Romano, atangaza ko uyu mugabo w’imyaka 33 yamaze kumvikana na FC Barcelona imyaka itatu azayisinyira ariko bombi bagomba gutegereza ko Bayern Munich yakiniraga ibiha umugisha.

Robert Lewandowski yifuza kuva muri Bayern Munich
Robert Lewandowski yifuza kuva muri Bayern Munich

Umukinnyi ukina hagati mu kibuga, Frankie De Jong, arifuzwa na Manchester United. Iyi kipe igiye gutozwa n’Umuholandi mwene wabo, Eric Ten Hag, bivugwa ko yashatse gufungura ibiganiro kugira ngo ifatirane ibibazo by’ubukungu Barcelona ifite na yo yifuza gukemura kugira ngo igire abakinnyi yinjiza. Icyakora uyu musore w’imyaka 21 ku ruhande rwe nta kintu yari yatangaza hakaba hagitegerejwe ubushake bwe ku giti cye.

Iyi kipe kandi irifuza umukinnyi ukinira ikipe ya Leeds United yo mu Bwongereza witwa Raphinha w’imyaka 25 ukomoka muri Brazil. Uyu musore ku giti cye afite ubushake bwo kujya muri Espagne ariko ikipe ya Leeds United nibura ngo ntabwo yakwemera amapawundi ari munsi ya miliyoni 60 z’amapawundi nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru The Athletics gusa nanone ngo n’iyo yagurwa Leeds ntabwo yiteguye ibyo kwishyurwa mu byiciro.

Rutahizamu w’Umwongereza ukinira ikipe ya Tottenham Hotspurs w’imyaka 28 wifujwe na Manchester City ndetse na we yifuza kugenda mu mpeshyi ya 2021 ariko ikipe ye ikamwimana. Kuri ubu ikinyamakuru Express kiratangaza ko agiye kongera amasezerano muri iyi kipe abereye kapiteni mu gihe ayo afite azarangira mu mpeshyi ya 2024.

Frankie de Jong arifuzwa na Manchester United
Frankie de Jong arifuzwa na Manchester United

Ikipe ya AC Milan iri hafi gutangaza ku mugaragaro ko yaguze rutahizamu w’Umubiligi Divock Origi w’imyaka 27 wakiniraga ikipe ya Liverpool nyuma yo kwemererwa kuyivamo kubera kubura umwanya wo gukina mu gihe yari ayisigajemo amasezerano y’imyaka ibiri.

Nyuma y’uko asoje amasezerano muri Arsenal, rutahizamu w’Umufaransa Alexandre Lacazette kuri ubu ari mu nzira asubira aho yahoze mu ikipe ya Lyon y’iwabo mu Bufaransa. Uyu musore yari yaravuye muri iyi kipe mu 2017 ajya muri Arsenal batandukanye ayikiniye imikino 206 atsinzemo ibitego 71.

Ikipe Manchester City na Chelsea zombi ziri kurwanira myugariro ukina inyuma ku ruhande rw’ibumoso Marc Cuculela ukinira ikipe ya Brighton & Hove Albion gusa Man City kuri miliyoni ziri hagati ya 25 na 30 z’amapawundi ngo ni yo ihabwa amahirwe menshi yo kumwegukana akaba yasanga umutoza Pep Guardiola bakomoka mu gihugu kimwe cya Espagne ndetse bishobora no kurangira vuba.

Abakinnyi bazagurwa bose baratangira kujya mu makipe byemewe n’amategeko kuva tariki ya 1 Nyakanga ndetse n’abarangiza amasezerano akarangirana n’ukwezi kwa gatandatu.

Marc Cucurella arifuzwa na Chelsea na Manchester City
Marc Cucurella arifuzwa na Chelsea na Manchester City
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka