Hotel ya Ferwafa igiye kongera kubakwa n’ibibuga biri mu byitezwe ku cyicaro cya FIFA kiri mu Rwanda

Nyuma yo gufungura icyicaro cya FIFA cy’akarere mu Rwanda, bimwe mu byo Ferwafa ivuga izungukiramo harimo isubukurwa ryo kubaka Hotel ya Ferwafa imaze imyaka hafi itanu yubakwa

Imyaka isanga itanu irashize Ferwafa itangije igikorwa cyo kubaka Hotel yayo bwite, aho iyi Hotel y’inyenyeri enye yagombaga kuzura itwaye byibura hafi miliyari enye z’amafaranga y’u Rwanda, ikaba inafite ibyumba 88.

Tariki 25/02/2017 ni bwo Umuyobozi wa FIFA Gianni Infantino yashyize ibuye ry’ifatizo ahubakwa Hotel ya FERWAFA, bivuze ko kuri iyi tariki hashize neza imyaka ine yuzuye, gusa nyuma umushinga wo kubaka iyi Hotel waje guhagarara.

Imyaka ine irashize Perezida wa FIFA ashyize ibuye ry'ifatizo kuri iyi Hotel
Imyaka ine irashize Perezida wa FIFA ashyize ibuye ry’ifatizo kuri iyi Hotel

Mu kiganiro yaraye agiranye na Televiziyo Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki 24/02/2021, Perezida wa Ferwafa Sekamana Jean Damascene, yatangaje ko zimwe mu nyungu za mbere bafite kuba mu Rwanda hari icyicaro cya Ferwafa, ari ugusubukura ibikorwa byo kubaka Hotel ya Ferwafa.

“Kuba iki cyicaro kiri mu Rwanda ni inyungu nini cyane, ibyo FIFA yakoze ni nko kwegereza abafatanyabikorwa ibikorwa byayo, mbere twakorana n’abo ku cyicaro gikuru rimwe na rimwe bikaba byanafata igihe”

“Nk’iriya Hotel hari ibyagombaga gukorwa ariko byagiye bikamara imyana ine, ariko iki cyicaro cyari muri Ethiopia kuva cyahagera hashize umwaka, ibibazo twari dufite birebana n’iyi Hotel byararangiye ubu tugiye gutangira kongera kuyubaka”

“Umushinga wa mbere wo ni ukurangiza iriya Hotel, undi mushinga w’ibibuga twari dufite inyigo zasaga nk’izarangiye, ubwo nabyo tuzabyigaho hano tutiriwe dutega, hari na gahunda y’amahugurwa y’abatoza, umushinga w’umupira w’amaguru uhereye mu mashuri, biri mu by’ibanze tuzahita dukora”

Igishushanyo mbonera cya Hotel ya Ferwafa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka