Honda wakiniye Milan AC ari kwigisha ruhago abana bo mu Rwanda

Keisuke Honda, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomeye mu Buyapani, umushinga yatangije muri Afurika wo kwigisha umupira w’amaguru abana wageze no mu Rwanda.

Abana bari kumwe n'abatoza babo Shuzo Sakamoto na Daichi Motomatsu
Abana bari kumwe n’abatoza babo Shuzo Sakamoto na Daichi Motomatsu

Mu Rwanda uwo mushinga watangiriye mu bana bahoze ku muhanda barererwa muri Centre Cyprien et Daphrose (CECYDAR) ahazwi nko kwa Rugamba. Uwo mushinga ufite intego yo gutegura impano nshya za ruhago.

Keisuke Honda usanzwe unakinira ikipe y’Igihugu y’Ubuyapani (Samurai Blue), akora icyo gikorwa abicishije mu muryango we Honda Estilo agifatanyamo na Car-Tana sosiyete yo mu Buyapani igurisha imodoka zakoze.

Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda Takayuki Miyashita, wari witabiriye umuhango wo gutangiza uwo mushinga avuga ko ambasade nta ruhare yagize mu gutangiza umushinga wa Honda mu Rwanda.

Gusa akomeza avuga ko bazasaba uwo mukinnyi kuza mu Rwanda kugira ngo abana bamuboneraho icyitegererezo bamubone bityo barusheho gukunda umupira w’amaguru.

Agira ati “Icyo ni igikorwa cye ku giti cye ariko nka Ambasade twiyemeje kumushyigikira kuko ni igitekerezo cyiza. Gufasha abana bo mu muhanda n’abandi bafite ibibazo gukina umupira ni byiza kuko bizatuma n’abari basanzwe bafite impano ariko zarabuze aho zigaragarira zibona uko zizamuka.”

Aba bana bahoze mu buzima bwo mu muhanda ariko bararota kuzaba ibihangange muri ruhago
Aba bana bahoze mu buzima bwo mu muhanda ariko bararota kuzaba ibihangange muri ruhago

Kuri ubu abana 47 nibo bari kwigishwa gukina umupira w’amaguru. Ariko ngo intego ni uko byagera ku basaga 300 aho bishobora kuva muri Kigali bikanagurirwa mu bindi bice by’igihugu.

Abana bazaba bagaragaza impano cyane bazitabwaho ku buryo bazafashwa kujya gukomeza kwiga umupira mu mashuri yabugenewe yo muri Kenya na Uganda akorana n’uyu mushinga.

Ikigo cya Centre Cyprien et Daphrose Rugamba (CECYDAR) cyakorewemo icyo gikorwa kimaze imyaka 25 cyakira abana b’abahungu bavuye mu muhanda kikabafasha kwiga, abo bishoboka bakanasubira mu miryango yabo.

Ubu kirimo abagera kuri 47 ariko mu mwaka cyakira abagera ku 180 bari hagati y’imyaka irindwi na 15.

Keisuke Honda ni umukinnyi ukomeye wo mu Buyapani
Keisuke Honda ni umukinnyi ukomeye wo mu Buyapani

Keisuke Honda, w’imyaka 31 ubu uri gukina mu ikipe ya Pachuca yo muri Mexique, yohereje abatoza babiri nabo bakomoka mu Buyapani aribo Shuzo Sakamoto na Daichi Motomatsu basanzwe ari inzobere mu gufasha abana.

Uwo mushinga witwa “Africa Dream Soccer Tour” usanzwe ukorerwa mu bihugu bindi by’Afurika birimo Kenya na Uganda aho barema impano z’abakiri bato bibanze kubana baba bugarijwe n’ibibazo by’ubuzima harimo impfubyi n’abana baba barakuwe mu muhanda .

Honda ni umwe mu bakinnyi bakomoka mu Buyapani bagize ibihe byiza muri ruhago kuko ubwo yakinaga muri CSKA Moscow yo mu Burusiya yayihesheje igikombe cya shampiyona n’ibikombe bibiri by’igihugu.

Ambasaderi w'Ubuyapani mu Rwanda, Takayuki Miyashita ngo azagerageza kuzana Keisuke Honda mu Rwanda
Ambasaderi w’Ubuyapani mu Rwanda, Takayuki Miyashita ngo azagerageza kuzana Keisuke Honda mu Rwanda

Mu 2014 yerekeje muri AC Milan yo mu Butaliyani ayifasha kwegukana igikombe kiruta ibindi mu butaliyani mu 2016 mbere yo kwerekeza muri Pachuca yo muri Mexique kuri ubu akinira.

Mu ikipe y’igihugu y’Ubuyapani asanzwe ari inkingi idashyigurwa kuko mu mikino 90 amaze kuyikinira guhera mu 2008 amaze kuyitsindira ibitego 36 akaba anitegura kuyifasha kugera kure mu gikombe cy’Isi cy’Umwaka cya 2018 aho irikumwe mu itsinda na Senegal,Colombia na Pologne.

Motoki Futamura, ukuriye uwo mushinga wa Keisuke Honda muri Afurika yemeza ko uzatanga umusaruro
Motoki Futamura, ukuriye uwo mushinga wa Keisuke Honda muri Afurika yemeza ko uzatanga umusaruro
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka