Hitimana Thierry yagizwe umutoza mukuru wa KMC ikinamo Miggy

Umunyarwanda Hitimana Thierry uheruka gutandukana n’ikipe ya Simba SC yamaze kugirwa umutoza mukuru w’ikipe ya KMC yo muri Tanzania

Ikipe ya Kinondoni Municipal Council FC izwi nka KMC yo muri Tanzania, yamaze gusinyisha amasezerano y’umwaka umwe umutoza w’umunyarwanda “Hitimana Thierry”, akaba agiye kuyibera umutoza mukuru.

Hitimana Thierry yagizwe umutoza mukuru wa KMC yo muri Tanzania
Hitimana Thierry yagizwe umutoza mukuru wa KMC yo muri Tanzania

Uyu mutoza Hitimana Thierry agizwe umutoza mukuru w’iyi kipe isanzwe inakinamo umunyarwanda Mugiraneza Jean Baptiste, nyuma y’iminsi mike atandukanye n’ikipe ya Simba Sc aho yari umutoza wungirije.

Hitimana Thierry wanatoje ikipe ya Namungo nayo yo muri Tanzania, yari yagiye muri Simba ayijyanyemo n’umufaransa Didier Gomes da Rosa bigeze no gukorana mu ikipe ya Rayon Sports yo mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka